Rwanda: Ubuzima bwa Gen Gatsinzi Marcel buri mu mazi abira.

Uburyo igisirikare cya Kagame kirimo gushakisha uburyo bwo kwirenza Gen Gatsinzi Marcel, kimuhimbiye icyaha cya jenoside

Ubuzima bwa Gen Gatsinzi Marcel buri mu mazi abira.

Itohoza rimaze iminsi rikorwa n’Umuvugizi ryemeza ko perezida Kagame yahaye inzego ze z’ubutasi za gisirikare guhimbira Gen Gatsinzi Marcel idosiye ya jenoside, mbere yuko akurwa mu gisirikare, ibi bikaba byari bigamije kumwikiza no kumwirenza.

Amakuru Umuvugizi ufitiye gihamya yemeza ko inzego z’ubutasi za Kagame, urwego rwa  gisirikare (Directorate of Military Intelligence) n’urwa National Security Services-NSS, zahawe amabwiriza yo gutwerera Gen Gatsinzi Marcel icyaha cya jenoside, zikanashaka uwahoze ari escort we, Mazimpaka Patrick, wavanywe muri gereza nkuru ya Kigali, izwi ku izina rya 1930, akimurirwa muri gereza ya Mpanga, kugirango nibamara kumwirukana mu ngabo za RDF bazabone kumukoresha mu kumushinja ubwicanyi bwakorewe i Butare, ubwicanyi burimo n’urupfu rw’uwahoze ari umugabekazi w’umwami Rudahingwa, Nyakwigendera Rozaliya Gicanda.

Ibi bikaba ari ikinamico rivanze n’ubugome perezida Kagame arimo gushaka gukorera Gen Gatsinzi Marcel, dore ko azi neza ko uwishe Rozalia Gicanda ari Capitaine Nizeyimana Ildelphonse, watawe muri yombi ku mabwiriza ya perezida Museveni ubwo yari ageze muri Uganda avuye muri Kongo, nyuma akaza gushyikirizwa urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), rukorera Arusha muri Tanzaniya.

Ibi bikaba byaranabaye mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ishami ryazo rishinzwe gushakisha abakoze ibyaha by’iterabwoba, ishami ribarizwa muri US Department of Justice, ryashakishaga Capitaine Nizeyimana, rikaba ryari ryaranateganyije igihembo cya miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika kuri buri muntu uzashobora kumutangaho amakuru kuri Leta ya Amerika cyangwa akamenyesha aho aherereye kugirango inkiko mpuzamahanga zibifitiye ubushobozi nka TPIR, zimute muri yombi, kubera ibyaha bya jenoside yibasiye abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu yari yarakoreye mu cyahoze ari Butare, ibyaha byarimo no kwica Rozaliya Gicanda.

Uwo mugambi mubisha wo gushaka kwirenza Gen Gatsinzi Marcel ubaye nyuma y’imyaka hafi irenga cumi n’umunani amaze ku buyobozi butandukanye bwa gisirikare, no kuba yarabaye minisitiri w’ingabo nyuma yo kuyobora urwego rukuru rw’ubutasi (National Security Services).

Nyuma y’iki gihe cyose Gen Gatsinzi yari amaze kuri iyi myanya ikomeye nta cyaha aregwa, Perezida Kagame akaba noneho yiyemeje kwivuguruza ku mvugo ye, dore ko muri 2008 ubwo urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwasabaga Gen Gatsinzi kuba umutangabuhamya mu rubanza rwa Col Bagosora Théoneste, perezida Kagame icyo gihe yavugije induru, avuga ko Gen Gatsinzi Marcel atagombaga kwitaba urwo rukiko kuko ngo yari umwere.

Nyuma yo kotswa igitutu na TPIR, perezida Kagame yaje kwemera ko Gen Gatsinzi Marcel ajya gutanga ubuhamya mu ibanga ku bijyanye na jenoside y’abatutsi, nk’umwe mu bari abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda zatsinzwe.

Iri banga ryo gushaka kwirenza Gen Gatsinzi Marcel, umwe mu basirikare bakuru bakoranye n’igisirikare cya RDF kikimara kugera ku butegetsi mu mwaka w’1994, ribaye nyuma gato yuko na none perezida Kagame yategetse Major General Jack Nziza kwicisha uburozi Gen Laurent Munyakazi, aza kugwa muri gereza ya Kimironko, nyuma y’uko akuwe muri gereza ya gisirikare ibarizwa ku Mulindi ; icyo Gen Munyakazi yiciwe akaba ari ukubera uburyo yanengaga bamwe mu bahoze ari abasirikare ba RDF bakoze ibyaha by’intambara mu gihe cya jenoside na nyuma yayo mu cyahoze ari Gisenyi na Ruhengeri, aho Gen Munyakazi yari umuyobozi w’ingabo, wari uyoboye Brigade ya gisirikare mu cyahoze ari Gisenyi.

Gasasira, Sweden.

Source: Umuvugizi.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo