RWANDA: UMUFASHA WA FÉLICIEN KABUGA YANDIKIYE PEREZIDA KAGAME ASABA IMITUNGO Y’ UMURYANGO

Ibaruwa dufitiye kopi yatugezeho kuwa 11 Ukuboza 2013, yanditswe na Madame Josephine Mukazitoni Kabuga kuwa 10 Ukuboza 2013, akaba yarayandikiye Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame asaba imitungo y’ umuryango we ifitwe na leta kuko ngo irimo kuribwa n’ abatarayiruhiye.

Madame Mukazitoni atangira iyo baruwa ye avuga ko yasezeranye na Felicien Kabuga basezerana ifatanyamutungo mu 1959, akaba avuga ko ibyo bagezeho babibonye biyushye akuya.



Kabuga Felicien

Madame Mukazitoni Josephine ati: “Mu w’ 1994, intambara yarabaye, umuryango wacu urahunga, imitungo yacu isigara mu gihugu. Nta munyarwanda utazi icyayi twali dutunze cyagemurwaga mu mahanga”.

 

Yongeye kugaruka ku makonti yose, imigabane mu ma sosiyete atandukanye, amazu n’ ibindi bari batunze. Ngo Ibyo byose byigaruriwe na Leta kumwe n’ abayitwikiriye. Nyuma yo kwigarurira iyo mitungo baje kurega umugabo we ubujura kandi ibyo yashatse byose bitunzwe n’ abatarabiruhiye.

 

Kuri we ngo akaba abona ko n’ ibyo aregwa biterwa no kugira ngo bakomeze batunge imitungo ye nta nkomyi. Indi baruwa yari aherutse Ministri w’ Ubutegetsi bw’ igihugu taliki 28/09/2004 (tuyifitiye kopi) irasobanura neza ukuntu abategetsi banyuranye bamwizezaga ko icyemezo cyo kuyibasubiza cyafashwe.

 

Ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mu minsi ishize, hasohowe itangazo rivuga ko imitungo yacu yose yeguriwe Leta, ariko nkabamenyesha ko kuva mu w’ 1994 kugeza ubu, ari Leta yari iyifite yose.

 

Niba hari icyo murega umugabo wanjye, usibye ko nzi y’ uko arengana kandi akaba ari inyangamugayo, ntabwo mwari mukwiye kwirengagiza ko umutungo w’ umuryango utavogerwa, kuko njye n’ abana bacu tugomba kubaho, kandi amategeko aduha uburenganzira busesuye ku mitungo y’ umuryango”.

 

Yagarutse ku rugendo mu Rwanda rwakozwe n’ abana be muri 2003 baje kureba imitungo ye nyuma y’ icyizere bari barahawe ubwo Perezida wa Repubulika yahuriraga nabo I Zurich mu Busuwisi ubwo yari kumwe na Miniistiri Donald Kaberuka, Dr Emmanuel Ndahiro hamwe na Minisitiri bazivamo Christophe. Ngo nyuma y’ icyo cyizere cyose ngo cyaraje amasinde kuko abo bana batashye amara masa.

 

Madame Mukazitoni Josephine yasoje iyo baruwa asaba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika gusuzumana ubwitonzi n’ ubushishozi iyo baruwa kugira ngo we n’ abana be barenganurwe.

 

Kabuga Felicien uvugwa aha niwe ushakishwa n’ amahanga kuba yarateguye ndetse agashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Kabuga yari umuterankunga wa Radio rutwitsi RTLM kuko ariwe wayiteye inkunga nini cyane igera kuri miliyoni 5. Yashyizwe ku rutonde na leta y’ u Rwanda rw’ abantu ruharwa bahungiye mu mahanga bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuva muri 2002 Amerika ikaba yarashyizeho akayabo ka miliyoni 5 z’ amadorari ku muntu uzamenya aho ari cyangwa agatanga amakuru y’ aho aherereye.

 

Urugendo rw’ aba bana ba Kabuga mu Rwanda ngo babashije kubonana na Karegeya Patrick wari ukuriye urwego rw’ iperereza kugira ngo abafashe guhabwa iyi mitungo.

 

Iyi dosiye yaje kurangira Col. Patrick atawe muri yombi akwekaho kuba yarakiriye ruswa ayihawe n’ umukobwa wa Kabuga kugira ngo amuheshe iyi mitungo hamwe n’ ibindi byaha bitandukanye bijyanye n’ akazi ka gisilikari.

 

Kugeza maingo aya, ntawe uratangaza ko yaba azi aho Kabuga Felicien aherereye, uretse ko byakunze kuvugwa ko yaba ari mu gihugu cya Kenya.

 

Mu ntangiriro z’ ukwezi gushize k’ Ugushyingo, Urukiko rushinzwe gusoza imirimo y’ urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha (MICT), rwari rwatangaje ko rurimo kubarira ku ntoki iminsi yo guta muri yombi Kabuga Felicien kumwe n’ abandi bagabo 2 nabo bashakishwa n’ uru rukiko, bakaba barahawe izina ry’ “Ibifi binini” nk’ uko byatangajwe n’ Umushinjacyaha mukuru wa MICT Hassan Bubacar Jallow nyuma y’ inama yagiranye n’ Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’ u Rwanda Richard Muhumuza .

 

Alphonse Munyankindi – imirasire.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo