Muri iki cyumweru gishize Ikaze Iwacu yakoze uko ishoboye ngo ibagezeho uko intambara ya M23/RDF na FARDC yagenze, ariko hari n’abasomyi bagiye bakomeza kutubaza impamvu tutababwira uko i Kigali bamerewe nyuma yo gutsindwa gukomeye kw’ingabo zabo, bari bohereje muri Congo. Muzatugaye guhera ntimuzatugaye gutinda. Uyu munsi turabagezaho gusa icyo twakwita umusogongero w’ibivugwa i Kigali, kubera ko amakuru arambuye, tukiyabategurira neza. Murahishiwe rero.
Gen Emmanuel Ruvusha, n’umwe mu biyemeje kugwa inyuma ya Paul Kagame na FPR. Ubu abundaraye mu bihuru bya Runyoni muri Congo.
Intambara igitangira, imaze nk’iminsi 2, havuzwe inkuru yashyuhije abantu imitwe ko Jean Marie Vianney Kazarama, umuvugizi w’igisirikari cya M23/RDF, yiciwe mu mirwano yabereye i Kibumba. Amakuru yatohojwe n’Ikaze Iwacu, kandi afite gihamya, avuga ko JMV Kazarama atapfuye, ariko yakomeretse cyane, ahubwo umushoferi we niwe wapfuye. Kuba rero yari amaze iminsi ataboneka kuri Facebook, nuko yari mu bitaro i Bunagana.
Bunagana imaze kugarizwa yahise ahungishirizwa mu bitaro i Kigali. Kuba uyu munsi yaba yongeye kwandika kuri Facebook, nkuko abasomyi benshi b’Ikaze Iwacu, bari kubivuga, ntibitangaje, aracyarimo umwuka. Gusa ibyo yandika, mumenye ko ari atari kubyandikira muri Congo.
Ikaze Iwacu yavuganye n’umusirikari wa RDF utaragiye ku rugamba, tutari buvuge amazina ye kubera umutekano we, tumubaza ukuntu RDF yatsindwa urugamba bigeze hariya kandi byari bizwi ko ari abarwanyi bakaze, maze adusubiza agira ati: » Urabona, nta munsi batajyana abasirikare n’imbunda, muri Congo; erega n’abanyarwanda babaye abajura n’inda iba ibajyanye, nta kurwana ni ukwiba gusa, nta gutsinda, kereka iyo babemereye kujya muri Darfur, hariya ho uwibye ahita acaho agatoroka. Nah’ubundi muri Congo ho rwose nta morali na nkeya iri mu basirikari yo gukomeza kurwana.
Nk’ubu inshuti yanjye yakomerekeye mu mirwano yabereye Hehu, ari mu bitaro hano i Kanombe. Ejo nagiye kumusura, nsanga aho arwariye hari n’abandi 50 bakomeretse bikomeye, ariko rero no kwinjira mu bitaro ntibyoroshye, nanjye nuko ndi umusirikari. Hararinzwe cyane, iyo ugiye kwinjira bakwaka telefoni, n’ibindi byose uba ufite, nkugiye gusura prison, ni hatari kabisa. Kandi nubwo wumva bimeze gutyo, ngo umugambi wa ba afande ni ukurwana mpaka, FDLR ishize muri Congo, sinon ngo nta mahoro Congo izagira ».
Andi makuru nayo avuga ko ingabo za RDF zatsindiwe muri Congo, 50 % murizo, zari iza forces speciales, barya ngo batojwe kurwana bya kabuhariwe. Ubu ngo Paul Kagame na ba ba jenerali be ntibarumva ukuntu batswe ahantu hangana cyangwa haruta u Rwanda ubunini mu minsi 4 gusa. Ku buryo byahise bimwereka uko byagenda u Rwanda rwatewe. Ntabwo byatwara iminsi irenze 2, RDF ikaba yirutse, cyane cyane ko u Rwanda rufite imihanda myiza, si kimwe na Congo umuntu aba agomba kurira imisozi no kuyobagurika mu bihuru by’inzitane.
Ubu ngo Paul Kagame yiyemeje gutera Congo bikaba uko byakabaye, ya ntambara y’akarere ikaba. Ibi byerekana ko ageze ku iherezo, kandi nibyo, kubera ko abagombye kurwana iyi ntambara ashaka yabonye uko banyanyagira iyo barashweho. Hagati aho ngo yatangiye gufunga aba ofosiye bakuru bose bari bafite uruhare mu kuyobora iriya ntambara. Uwo twamenye ubu ni Gen Eric Murokore, usanzwe ayobora umutwe w’inkeragutabara mu ntara y’iburasirazuba.
Sultan Makenga nawe umaze igihe yararembye, yahungiye i Kampala, wabona ari yo azagwa. Abayobozi ba M23/RDF bakomoka muri Congo bose bakoze uko bashoboye ngo bigire muri Uganda, kubera gutinya ko Paul Kagame yabivugana, baramutse bahingutse mu Rwanda.
Mu gihe Paul Kagame n’abagaragu be bagitegura intambara y’akarere, ubuyobozi bwa RDF bwahise buha Gen Emmanuel Ruvusha amabwiriza yo kujya muri Congo hafi y’imisozi ya Runyoni, ahakiri abasirikari bake ba forces speciales batambutse umupaka, ngo abashyire ku murongo neza bakomeze za opérations, abazi ibya gisirikari bita » opérations de harcèlement ». Bishatse kuvuga ko ingabo zatsinzwe zikomeza kurasa, kugira ngo zerekane ko zigihari. Ubwo ayandi makuru arambuye, arabageraho vuba cyane.
Ubwanditsi
Source: Ikazeiwacu.unblog.fr