GLPOST

Rwanda: Urukundo Kigali ifitiye Matata muri ino minsi rwihishemo byinshi!

Ubuhamya bw’Umusomyi wa Rushyashya ku nkuru yavugaga ko Col.Patrick Karegeya yicishije Jean ChristophePublish Date: 19 Novembre 2013

Maze gusoma inkuru yatangajwe na Rushyashya.net ku italiki ya 21 Ukwakira 2013,yavugaga ko umuhanzi Jean Christophe Matata yicishijwe na Col.Patrick Karegeya nakubiswe n’inkuba kubera ukuntu twamuririye, jye ndi mubantu bagiye kumushyingura i Bujumbura ahari abantu benshi baba Abarundi n’Abanyarwanda bose bari baguye mu kantu. Umubabaro ukomeza kwiyongera ! i cyo nibuka n’ uko iryo joro naraye ntasinziriye kugeza bucyeye.

Uko nabanye na Nyakwigendera JC Matata


Nibuka neza ko nabanye na Nyakwigendera Matata I Bujumbura ubwo twigaga muzika (gucuranga no kuririmba) muri Centre Jeunes Kamenge I Bujumbura mu Burundi mu myaka ya za 1980.

Usibye njyewe abari bazi Matata neza, bamuzi nk’ umutu wakundaga abantu ,wanezererwaga ubuzima(ambiance) bityo agahora anasabana na bose atagendeye ku ivangura ry’ amoko.

Matata yakundaga kwiyita”Le citoyen de la Region”kuko se umubyara yari umunyekongo naho nyina yari umunyarwandakazi, kubera we yavukiye I Burundi yarafite ubwenegihugu bw’ abarundi ndetse n’ ubwababiligi.

Twaje gutandukana na Matata ubwo yajyaga mu Rwanda aho yahisemo gukomereza ubuzima bwe bw’ ubuhanzi (career) hashize igihe gito muri za 1990 ubwo FPR/Inkotanyi yateraga u Rwanda yaje gufungwa mubyo bitaga “Ibyitso by’ Inyenzi”.
Imana yakinze akaboko arafungurwa tuzakongera guhurira I Burundi kugeza ubwo Jenoside yahagarikwaga ntashye mu Rwanda mpasanga Matata k’ uburyo nari nzi amakuru ye yose.

Mu mpera za 2010, twamaranye umwanya munini tuganira muri Restaurant Karibu ikiganiro cyacu cyashingiye ahanini k’ uruhare n’ agaciro k’ Imana mu buzima bw’ umuntu.

Nyuma y’ iminsi micye ,Matata yagiye I Bujumbura ahita abona gahunda yo kuzajya gutaramira muri Afrika y’ Epfo.

Mbere y’ uko nyakwigendera ajya muri Afrika y’ Epfo namusanze I Bujumbura turavugana amasaha menshi ya n’ ijoro mu gace ka Bwiza ndetse tugirana n’ umwanya wo kujyana gutaramira abantu mu gace ka Ruhero.

Nyuma yo gutarama akanya gato twajyanye mu modoka tumusiga iwe ahagana mu ma saa sita z’ ijoro ubwo nibwo bwari bwa nyuma mu kubise ijisho kuko inkuru yaje ivuga ko yatabarutse muri Afrika y’ Epfo nyuma y’ ibitaramo 3 bikomeye.
N’ ubwo hari abavuze ko nyakwigendera yazize idwara y’ y’ ibihaha(infection pulmonaire)nta mpapuro za muganga zibigaragaza nk’ uko Rushyashya.net yabitangarijwe n’ umuhungu we Pappy Matata utuye ku Kivugiza i Nyamirambo.
Ibyifuzo byanjye nk’ umuntu wabanye na nyakwigendera Matata

Ndashimira abanyamakuru ba Rushyashya batugejejeho iperereza ryabo k’urupfu rwa J.Chr. Matata, ndasaba ko iryo perereza ryanononsorwa neza n’inzego zibishinzwe, ukuri kukajya ahagaragara nifuza ko Col.Patrick Karegeya uri mu buhungiro muri Afrika y’ Epfo yatabwa muriyombi agakurikiranwaho urupfu rw’umuhanzi Matata wakundwaga naburi wese.

Nifashishije igika cya 3 cy’ iyi ngingo nto muri iyo nkuru ,nsaba ko uwo mukobwa w’ umurundikazi wavuganye n’ umunyamakuru wa Rushyashya.net k’ urupfu rwa JC Matata ndetse n’ uburyo yakoreshejwe na Col.Karegeya yazifashishwa mu butabera kugira ngo agaragaze ibimenyetso simusiga.

Nk’ umuntu wari inshuti magara ya Nyakwigendera Matata nasanze ngomba kugira icyo nisabira abashinzwe ubutaberakurenganura inzirakarengane ku Isi ;nifuza ko bagira uruhare rukomeye mu iperereza kugira ngo ukuri ku impamo k’ urupfu rwa Matata kumenyekane ndetse n’ ababigizemo uruhare bafatwe bahanwe by’ intangarugero.

Ku rundi ruhande nsaba umuryango wa nyakwigendera gutera intambwe ya mbere mu gukurikiranira hafi iby’ urupfu ry’ uyu muvandimwe wabo cyane cyane mu gihe baba batarabonye impapuro za muganga zasuzumye umurambo we(autopsie) kuko mu gihe baba badafite izo mpapuro za muganga nsanga birimo amayobera.

Umusomyi wa Rushyashya.net

Exit mobile version