GLPOST

Suisse: Perezida Kagame yahawe igihembo na mucuti we magara Amadou Touré

Suisse: Perezida Kagame yakiriye igihembo cyo guteza imbere ikoranabuhanga

 


Perezida Kagame yashyikirijwe iki gihembo na Amadou Touré

 

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, umuherwe uzwi ku isi Carlos Slim Heru na Madame Park Geun-hye Perezida wa Koreya y’Epfo nibo byemejwe na ITU ko bakwiye iki igihembo cy’uyu mwaka wa 2014 cy’ubuyobozi bwiza mu guteza imbere ikoranabuhanga (ICT) na Internet yihuta biganisha ku iterambere.

 

ITU (International Telecommunication Union) ivuga ko ubuyobozi bwa Perezida Kagame bwateje imbere uburezi biciye mu ikoranabuhanga nk’ikintu cy’ibanze kuri guhindura imibereho myiza muri Africa no mu gihugu cye by’umwihariko.

 

Perezida Kagame na Carlos Slim Heru bombi bayoboye akanama ka ITU-UNESCO Broadband kagamije iterambere ry’ikoranabuhanga rya Digital.

 

International Telecommunication Union (ITU) yatangijwe tariki 17 Gicurasi 1865, nk’urwego mpuzamahanga rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe igenzura n’ikoreshwa ry’imirongo ya Radio ku Isi, guteza imbere no kureba imikoranire y’ibihugu bifite satellites mu kirere, guteza imbere ikoranabuhanga ku isi no gutanga ubufasha mu bijyanye na tekiniki zigezweho z’ikoranabuhanga mu bihugu. Umunyamabanga mukuru w’uru rwego ni umunye Mali Hamadoun I. Touré.

 

Kuri uyu munsi bahaweho ibihembo harizihizwa isabukuru ya ITU ku nshuro ya 149 ndetse n’umunsi wa World Telecommunication and Information Society Day, ufite insanganyamatsiko igira iti “Broadband for Sustainable Development” nibwo ibi bihembo bizatangwa.

 

UMUSEKE.RW

 

Exit mobile version