Banyamweru bakiri abana
Igipolisi muri Tanzaniya cyataye muri yombi abavuzi ba gakondo 2 nyuma y’ubwicanyi bw’umugore w’umunyamweru wishwe atemaguwe.
Yaciwe akaguru kamwe n’intoki mu gitero cyagabwe kuwa kabiri mu ntara ya Simiyu, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu.
Ako karere kabereyemo ubundi bwicanyi mu myaka ishize.
Banyamweru bakomeje guhohoterwa muri Tanzaniya, aho bivugwa ko ibice by’imibiri yabo bikoreshwa mu mihango itera amahirwe mu buzima.
Ubwicanyi bwa banyamweru bwari bwaragabanutse mu myaka ishize, iki gitero cyatumye umuryango uharanira uburenganzira bwa banyamweru, Under The Same Sun, usaba ko abavuzi gakondo bahagarikwa burundu.
Uwo muryango uravuga ko ibikorwa byo kugenzura imikorere y’abo bavuzi ba gakondo bidakora nk’uko bikwiye.