GLPOST

TARIKI YA 2 GASHYANTARE, WARI UMUNSI W’UMUGANDA.

Ubwo hali ku wa gatandatu mu gitondo, tariki ya 2 gashyantare 1974, nibwo nabonye abantu bose bafashe amasuka ngo bagiye mu Nyarugunga, bali barangajwe imbere na « General » dore ko icyo gihe aliko bitaga Perezida Juvenal Habyarimana. Nibwo ibikorwa byo kuzamura rubanda byatangiye, byitwa « Umuganda » maze bivamo nzataga umuganda wo kubaka u Rwanda.


Nyakwigendera Juvenal Habyalimana ari gutanga umuganda
Mu byakozwe ku munsi w’muganda byali byinshi kuko indirimbo yali imwe: « u Rwanda ruzazamurwa n’abana barwo »! Byigeze gutangaza abantu igihe General Marcel Gatsinzi yabibwiye abanyarwanda batuye i Lusaka muri Zambiya, kandi yoherejwe na Kagame. Hahinzwe ikawa irya y’i Kanombe, haharuwe umuhanda umwe niwo bise « Rwatamujyi Umuganda: Boulevard Umuganda », hubatswe amashuli, amavuriro, ibikorwa byo gufata neza ubutaka, gushaka no gukoresha amazi meza, ni byinshi.

 

Aliko mu kwezi kwa gatanu 1990, Inama y’Abepiskopi bo mu Rwanda yagaye umuganda w’abakozi ba leta; mu ibarwa yabo bavugaga ko « Umuturage ugiye gutanga umuganda aba ahaye umusanzu igihugu naho umukozi wa leta we arahembwa, agahabwa isuka ndetse n’imodoka imuvana ikanamugeza ku muganda, ngo nawe ahaye igihugu umuganda. Naho Mugabushaka, (niyiruhukire mu mahoro), ngo « umuganda cyali « symbole politique non pas economique », asobanura ko byatumye ubutegetsi bwa Habyalimna bukundwa, kandi bukamamara, aliko atali ibikorwa byinjiza imali mu kigega cy’igihugu ».

 

Igitangaje nuko abatali bishimiye uko umuganda abaturarwanda bawishimiye bo bawise kugarura uburetwa; abatabizi bazanyarukire I Kigali ku munsi w’ « umuganda wa mukotanyi » nta numwe utarabuka none se « loko defense » wayica he nibura no ku bwa Habyalimana bamwe bihishaga inyuma y’abandi bakavuga ko bawukorera ahandi! Kuli uwo munsi nibwo mu mateka y’u Rwanda hafashwe filimi ya mbere mu Rwanda ifashwe n’abanyarwanda, kandi iyo filimi ya mbere yarekanaga Habyalimana atangiza umugana mu Nyarugunga.

 

Igihe television y’u Rwanda yafunguye mu 1992, ibyo gufata amafilimi byafashe indi ntera. Ntitwabura no gushima abanyarwanda bamaze kumenyekana muli urwo rwego rwo gufata no gutanganya amashusho, balimo Muganga Joseph uba Abidjan, aho amaze kumenyekana bigeze n’aho n’uwahoze ari umukuru w’igihugu Laurent Gbagbo yigeze kubimushimira.

 

 

Intumwa y’Ikaze Iwacu

 

Source: Ikazeiwacu.unblog.fr

Exit mobile version