TUMENYE ABIHISHE INYUMA Y’IRIGISWA RY’ABANTU N’IYICWA RY’IMPUNZI ZAHUNGIYE IBUGANDE.

12 février 2014Amakuru

Maze igihe nkora ubushakashatsi ku bijyanye n’imyifatire ya bamwe mu kibazo kijyanye n’irigiswa n’iyicwa ry’impunzi zahungiye i Bugande. Imyanzuro rero naje gusanga ihura rwose n’ibyo abahungiye I Bugande bamaze iminsi babona, bakanabihwihwisa ariko badafite gihanya ni iyi ikurikira: Mbibutse ko ntawe uyoberwa umwibye, ayoberwa aho amuhishe.

 

Impunzi z’i Bugande zaragambaniwe kandi abazigambanira babana nazo

 

Abiyita abayobozi b’ishyaka RPPK nibo bafite uruhare runini mu irigiswa n’iyicwa ry’impunzi z’i Buganda. Nibo muyoboro w’intasi za Kigali ziza gushimuta no kwica impunzi I Bugande. Ni bande bagize ishyaka RPRK, ni buryo ki bafite uruhare mu iyicwa n’irigiswa ry’Impunzi zahungiye i Buganda, ikibigaragaza ni iki ? Iki kintu RPRK kiyise ishyaka, ubusanzwe nta shyaka ririmo. Ntabwo cyujuje ibyangombwa by’amashyaka. Nta nzego z’ishyaka zibaho, nta n’abayoboke kigira.

 

Abagize iki kintu RPRK ni abavandimwe 2 gusa aribo:

 

Munyandinda John(Chaiman) na Munyandinda James(Secrétaire Général). Hakaba hari undi baba barapfunyikiye amazi bakamukurura muri iki kigare, kuko we ntahamya neza ko azi ibyo arimo, umugabo uba mu Bwongereza witwa Rurangirwa Alphred.  Aramutse afite imigambi nk’iyaba bavandimwe , ubwo Impunzi zo mu Bwongereza zaba zigushije ishyano. Ndacyabikoraho ubushakashatsi. Kuko kugeza ubu ntakigaragaza ko azi imigambi yabo, n’ubutumwa barimo. Abo mu Bwongereza mumfashe kureba  imyitwarire ye n’icyo agamije mu bwongereza, ejo impunzi z’aho zitazagubwaho n’urugogwe zititeguye. […]

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo