Nkuko biteganyijwe, Me Bernard Ntaganda yarangije igifungo cy’imyaka ine Kagame n’agatsiko bamukatiye bamuziza ko yashatse kwiyamamaza ngo nawe abe Perezida w’u Rwanda kuko na Kagame ntaho byanditse ko ariwe wenyine ugomba kuruyobora.
Ikizwi nuko Me Ntaganda atameze neza bitewe niyicwa rubozo yakorewe akaba Kagame yamufungura atamufungura yagobye kumureka akajya kwivuriza hanze, naho bitabaye ibyo ubuzima bwa Me Ntaganda buzaba buri mu mazi abira. Kuba ibinyamakuru bya Kagame Igihe na Rushyashya byaratangiye kwikoma Me Ntaganda ataranafungurwa n’ikindi kimenyetso simusiga ko niyo yafungurwa nta gihamya ko bazamureka agakomeza gukora politike mu mwisanzuro.
Ese Me Bernard Ntaganda yazamera nkuko Perezida Bizimungu na Dr. Ntakirutinka babaye bamaze gusohoka gereza?
Impunge abantu benshi dufite nuko kubera kwicwa urubozo, Me Bernard Ntaganda ashobora gusohoka muri gereza yarabaye nkuko abo Kagame afunga bose abatinye bavamo bameze nkabagobwe ururimi batagishoye kuvuga. Ntawamenya niba Kagame abatera inshinge zibagira ibiragi akaba ariyo mpamvu dusaba Kagame kureka Me Bernard Ntaganda akajya kwivuriza hanze. Atabyemeye akaramuka apfuye nkuko ba Col Jules Mutebusi, Umusaza Callixte Kajangwe, Col Kanyarengwe, Aloys Inyumba ndetse n’abandi benshi tutarondoye tutanazi bizamubarweho wenyine.
Tito Kayihura
| |