GLPOST

Turatabariza Kizito Mihigo kuko DMI ya Kagame irimo imwica rubozo kuko atemeye neza ibyaha imbere y’ abanyamkuru


 

Uyu munsi i Kigali habereye ikinamico rirengeje ukwemera ubwo polisi ya Kagame yazanaga Kizito Mihigo ngo yemere ibyaha bamushinja imbere y’abanyamakuru isoko bari bahuruje. Ariko Kizito Mihigo yabateye utwatsi ubwo yatangazaga ko aribo avuga ibyo bamutegetse ariko atangiye kubwira abanyamakuru iby’urukundo abapolisi bahita bamukurura baramujyana adakoza amaguru hanze. Kizito yongeye gusaba abanyarwanda harimo na Kagame wamufunze gushyira imbere urukundo.

 

 

Amakuru turimo tobona ava mu Rwanda kubantu twizeye nuko Kagame yategetse DMI ye gukora ibishoboka byose kugira ngo Kizito yemere kuvuga ibyo bamubwiye haba no kumwica urubozo. Muri macye Kagame na polisi ye barashaka ko Kizito yemera ibyaha byose bamutamitse ndetse akanabisabira imbabazi. INUMA/INUMWA Kizito Mihigo nuwo gusabirwa na buri muntu wese ukunda amahoro kandi ushaka ko ibintu bihinduka mu mahoro mu Rwanda.

Mwese mwiyumviye ibyo Minisitiri Mitali yavuze kuri Kizito aho yavuze ko ari umugizi wa nabi nkabandi bose. Bimaze kumenyekana ko uyu Mitali, Mucyo na Makuza ari bo bahawe inshingano yo kwangisha Kizito abanyarwanda ndetse akaba aribo bakoreshejwe mu guhata Kizito gukura indirimbo ye “Igisobanura cy’ urupfu” kuri Youtube. Nimwirebere namwe iyi video yerekana neza umujinya, akababaro ndetse n’umunaniro Kizito afite. Ariko mwitegereze iyo polisi ya Kagame uko irimo ikora nk’ abajura. Niba bumva ko Kizito Mihigo yemeye kubwe ibyaha aregwa ni kuki bamukurura banga ko asubiza ibibazo by’amanyamakuru?

 

 

 

 

Exit mobile version