IMPAMVU PLATFORM YACU ITAGIYE MU NAMA YA FAUSTIN TWAGIRAMUNGU i Bruxelles, ku wa 1-2 gashyantare 2014:
Lausanne, 31 Mutarama 2014
Nyakubahwa Faustin Twagiramungu
Prezida wa RDI RWANDA RWIZA
Ibaruwa mwandikiye buri wese mu bayobozi b’imitwe ya politiki iri muri muri Platform ihuriweho na AMAHORO PC, FDU-INKINGI, RNC, idutumira mu nama yo ku wa 1 – 2 Gashyantare 2014, twarayibonye kandi twayunguranyeho ibitekerezo.
Turashima iki gitekerezo cyo kuganira hagati y’imiryango ya politiki itavuga rumwe na Leta ya FPR Inkotanyi nk’uko cyakomeje kwifuzwa n’abantu benshi. Iyo nama y’ingirakamaro irakenewe koko. Kugira ngo abo bireba bose bashobore kubyitabira bakwiye guhabwa uruhare ruhagije mu kubitegura bityo bakegeranya ibitekerezo by’ingenzi ku ngingo zizaganirwaho, aho inama izabera, igihe izabera, uko izayoborwa kandi bakanashaka n’amikoro ajyanye n’ingendo n’amacumbi.
Murakarama.
Nkiko Nsengimana, Umuhuzabikorwa
Komite mpuzabikorwa ya FDU-Inkingi
Lausanne, Switzerland
Etienne Masozera, Prezida.
AMAHORO People’s Congress
Ottawa, Canada
Dr. Theogene Rudasingwa, Umuhuzabikorwa.
Ihuriro, Rwanda National Congress (RNC)
Washington DC, USA