Bavandimwe mwese muri mwumve rino jambo rya Kagame yigamba ko yishe Col Karegeya, ntiribace intege kuko njye icyo nakuyemo nuko igihugu cyacu kiyobowe n’umuntu umaze kwiheba. Ariko ntagohora gahanze kuko n’abantu bo muri Irak, Libya, Misiri no mubindi bihugu byayobowe n’abanyagitugu hari aho begeze bumva ko batazigera bava ku ngoyi. Kagame nawe rero ntabwo azabaho nk’igiti ndetse imyaka afite ubu turakeka ko iruta kure iyo asigaje, tukaba twakwemeza ko imyaka asigaje atari myinshi cyane. Dore n’ikimenyemenyi abandi ba nyagitugu nka we imyaka bari bafite bahura n’urupfu rwabo:
Joseph Stalin yapfuye afite imyaka 75
Adolf Hitler yapfuye afite imyaka 56
Saddam Hussein yapfuye afite imyaka 69
Muammar Gaddafi yapfuye afite imyaka 69
Mobutu Sese Seko yapfuye afite imyaka 67
Ahmed Sekou Toure yapfuye afite imyaka 62
Omar Bongo yapfuye afite imyaka 74
Jean-Bedel Bokassa yapfuye afite imyaka 75
Muribonera rero ko muri aba banyagitugu bose mvuze hejuru nta numwe wagejeje ku myaka 80 nkaba nkeka ko ntakintu na kimwe Kagame abarusha uretse ubugome bukabije nkuko namwe mugiye kubyumva muri kano gace k’ijambo yavugiye muri Serena Hotel i Kigali ubwo bari bateraniye mu masengesho:
Irebere na video y’ijambo rya Kagame