Twibaze: Ese n’iki cyaba kihishe inyuma y’ibyo Kagame yavuze yigamba ko ariwe wishe Col Karegeya?

kayonga3new nyamvumba2new nziza2

Maze kumva ijambo rya Kagame yigamba ko ariwe wishe Col Karegeya anataka Minisitiri we w’intebe ko we yabaye intwari akabyemera nkawe ndetse akanabyigamba ku rubuga rwa Twitter, byanteye kwibaza byinsi nagiraga ngo turebere hamwe. Ibibazo n’ibyinshi ku mpamvu yahisemo kubivuga mu mwanya w’amasengesho aho guhamagaza abanyamakuru m”Urugwiro ngo abibabwirireyo. Njye nabibonyemo kwishongora kuri Afurika Yepfo ndetse n’umuntu uwari we wese wababajwe n’urupfu rwa Col Karegeya.

 

Ntabwo ariko Kagame yishongoye kuri Afurika Yepfo n’abababajwe nuko Col Karegeya yishwe, ahubwo yishongoye no kuri RUREMA ukurikije aho yabivugiye n’amategeko y’Imana yishe abivuga. Ikibabaje n’ubwoba n’impungenge wabonaga mu bantu bari bari muri icyo cyumba ndetse n’amashyi wumvaga atabaga ari menshi. Kuba yabivugiye mu masengesho yerekanye ko ntakintu cyangwa umuntu yubaha cyangwa atinya ndetse tukaba kuri we bibaye ngombwa atatinya kwihekura yica umugore we Jeannette cyangwa umungu we Cyomoro bibaye ngombwa. Dore amategeko abiri y’imana Kagame yishe avuga iri jambo muri aya masengesho:

 

Itegeko rya gatandatu: “Ntukice”

 

Kagame yiyemerera ko yishe Col Karegeya yishe itegeko rya gatandatu ry’Imana. Birababaje kubona aho Kagame we avuga ati nishe Col Karegeya cyangwa uzashaka kutavuga rumwe nanjye nzamwica yiyibagije iri tegeko ry’imana ryo kutica. Byaba byiza Pasteur Rutayisire muri ino minsi yihatiye kwigisha abakirisito be kuri rino tegeko ryo kutica ndetse akagerageza kuba ku ruhande rw’Imana yitandunya n’umwicanyi Kagame wiyemereye mu ntebe ya penetensiya ko yishe Col Karegeya.

 

Itegeko rya cyenda: “Ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.”

 

Iri tegeko ry’Imana nkeka ko Kagame ariryo yishe kurusha irya gatandatu. Yashinze Col Karegeya ibinyoma byinshi harimo gutera za gerenade muri Kigali ariko yiyibagiza ko we ubwe atigeze anaburanisha abo bafashe bashinjwa ko bateye ibyo bisasu. Gutwerera Col Karegeya ibinyoma kandi bizwi ko ari DMI ye itega ibyo bisasu birababaje. Ikintu kitumvikana niyo Kagame avuga ko Col Karegeya yagambaniye igihugu kandi tuzi neza ko Ihuriro RNC Col Karegeya yari abereye umunyamuryango yatangaje kumugaragaro ko ishaka gukuraho Kagame binyuze munzira z’amahoro idakoresheje intwaro kuko u Rwanda rumaze gutakaza amaraso menshi y’abanyarwanda hakoreshejwe ingufu. Ntibyumvikana ukuntu Kagame rero yashaka gushinja ikinyoma Col Karegeya ko yagambaniye igihugu. Kuri Kagame yumva ko ariwe gihugu “RWANDA” akaba yumva ko kutumvikana nawe, kumuvuga nabi cyangwa kurwanya igitugu cye ari ukugambanira ighugu.

 

Ariko twizere ko azicuza impamvu yabivuze kuko ejo ashobora kuzashaka kwisama yasandaye. Njye ubu ntegereje kureba uko ibihugu ndetse n’inshuti ze zikomeye zo hanze zizemera gukomeza kwiruka inyuma y’umuntu wiyemerera ko afite amaraso ku ntoki. Twongere tubivuge Kagame nashake yigambe kuba ari wishe Perezida Habyarimana, Sendashonga, Lizinde n’abandi ariko kwica Col Karegeya n’uburyo yamwishe ntabwo bimuha ishusho ryiza nubwo bwose ari gushaka kwiyoza intoki ze abeshyera Col Karegeya cyangwa yiha kuvuga ko igihugu aricyo cyamuhitanye. Aribeshya amaraso afite ku ntoki ni menshi ntacyo yakora ngo ayahanagure ku ntoki.

 

Ikindi kintu cyanteye kwibaza kubyo yavuze n’igihe yabivugiyemo cyane cyane ko isi yose igihanze amaso mubiza anketi Afurika Yepfo irimo ikora ishakisha aba baba bihishe inyuma y’urupfu rwa Col Karegeya. Yaba se abona ko anketi irimo ikorwa muri Afurika Yepfo izaza imutunga agatoki akaba yashatse kwitanguranwa no gutegura abanyarwanda n’inshuti ingaruka zishobora kuzava mwiyicwa rya Col Karegeya? Haramutse hari ukuboko gukomeye kuri inyuma ya Kagame mu kwica Col Karegeya, yaba ashaka kuyobya uburari no guca intege abakora anketi kugira ngo bigarukire kuri we gusa? Yaba se amaze kubona kwica Col Karegeya bizamuteza ibibazo mu ngabo ze cyangwa bamwe mubandi banyamuryango ba FPR none akaba yashaka kubatera ubwoba kugira ngo ntihazagire uwundi wibeshya ngo arahunga cyangwa aritandukanya nawe?

 

Ibi n’ibibazo bimwe twibajije ariko ntakabuza hari ibindi byinshi twakwibaza gusa imana niyo yonyine izi ibisubizo. Ndahamya ntashidikanya ko Kagame na leta ye batangajwe n’uburyo urupfu rwa Col Karegeya rwavugije induru nyinshi n’uburyo ibinyamakuru n’amaradiyo akomeye yavuze kuri uru rupfu. Simbihamya ariko twe dukeka ko kubirwanya no gushaka kwisobanura Kagame yahisemo “Gukura agahu ku nnyo” nyuma yaho leta ye ihisemo gushinyagurira Col Karegeya n’umuryango we ibinyujije kuri ba Minisitiri Mushikiwabo, Habumuremyi na Kabarebe.

 

Mugusoza twagirango tuburire abanyarwanda ko mu gihe tugitegereje ibizava muri anketi yo muri Afurika Yepfo, tuzasoma cyangwa tuzumva bigamije kudushyushya imitwe cyangwa se kutuyobya. Namwe mwatangiye kubyibonera ubwo abavandimwe baba nyekongo birutse imihanda bamaze kumva igihuha kibika Kagame. Nanubu nta muntu wigeze atohoza neza aho cyavuye n’ubwo ntagihamya dufite umuntu wa mbere dukeka wacyohereje kuri za telefoni za ba kongomani ari DMI ya Kagame.Ikindi, ibyo Kabarebe yavuze ejo hashize ndetse nibyo sebuja Kagame yavuze uyu munsi yigamba ko yishe Col Karegeya hari icyo bigamije nimwumva ibindi nkabyo ntimukabitendeho kandi mujye mushishoza mubisesengure mbere yo kubimira bunguri.

 

John Mucyo

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo