GLPOST

Twibuke Kiyovu Sports

Ibisubizo bikubiye mu kiganiro kigufi Inyarwanda.com yagiranye na Nuru Munyemana, wakiniye Kiyovu Sports mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza kuyibera Kapiteni ndetse akaba yaranagize uruhare mu kongera kuyibyutsa ubwo Jenoside yari imaze guhagarikwa:


Abahagaze kuva iburyo ujya ibumoso: Hakizimana Patrick (Ubu ni umukozi muri Bank of Kigali), Mawazo, Kamanzi Michel (Aba mu Budage), Bayelongandi Sinzano, Marizuku Ibrahim, Ngabonzima Onesphore (GK). ABicaye kuva iburyo ujya ibumoso: Tuyisenge Hamza Kibibi, Murenzi Innocent Gukuni (Yazize Jenoside), Nshizirungu Hubert Bebe, Hategekimana Ibrahim, Nuru Munyemana.

 

Mbere ya Jenoside wenda mpereye mu 1992, Kiyovu Sports yari ikipe iri aho ngaho, igizwe n’abakinnyi bari mu kigero kimwe cy’imyaka kuko hafi ya twese twari twarabyirukanye, abanyamahanga bari barimo bari bacye cyane ku buryo na bo bari nkatwe.

 

Ni mu gihe harimo Jyewe, Mbonabucya Desire, Kamanzi Michel, Hakizimana Patrick, Hussein Munyandekwe, Gatarayiha Marcel, Higiro Jean Baptiste, Murenzi bitaga Gukuni, Marizuku Ibrahim, Hategekimana Ibrahim, n’abanyamahanga twari dufite bakomeye nka Sinzano, Mawazo, Abbas Ladislas,…muri make yari ikipe ikomeye cyane.

 

Ibi byadufashije kugira ibihe byiza, dutwara igikombe cya shampiyona ndetse tunakisubiza mu 1993, twasohokeye u Rwanda mu marushanwa y’igikombe cy’amakipe yabaye aya mbere iwa yo, ari bwo twajyaga muri Afurika y’Epfo gukina na za Kaizer Chief, na Ethiopia gukina na Electric. […]

 

 

Exit mobile version