Muri iki gihe FPR, irembeje abanyarwanda ibica ibafunga, abanyapolitiki bo bigaragara ko bakibereye mu mikino yo kurengera no gushaka inyungu zabo bwite. Guhera muri ’90, hagiye habaho abanyapolitiki batandukanye cyane, ariko iyo urebye uko bagaragurika mu myumvire yabo, wibaza niba abanyarwanda bakomeza kubagirira icyizere, cyane cyane ko ibya politiki zabo zagiye zirangira hamenetse amaraso y’inzirakarengane, atagira ingano.
Uyu munsi Ikaze Iwacu irabagezaho urugero rwa Gasana Anastase, wakoze imirimo itandukanye muri leta. Yahoze muri MDR, nyuma ajya muri leta ya FPR, none ubu arayirwanya. Turabagezaho ikiganiro yagiranye na bbc gahuzamiryango, aho yavuze ko FPR ngo nta jenoside yakoze, nyamara ubu avuga ibindi. KOMEZA USOME