GLPOST

Twizihize isabukuru y’Ubwigenge bw’u Rwanda twiyemeza gusezerera GIHAKE nshya y’Agatsiko ka Paul Kagame.

Imyaka 52 irashize u Rwanda rubaye igihugu cyigenga. Burya koko ngo ibijya gushya birabanza bigashyuha. Ab’Impirimbanyi cyane muri rubanda babanje guhangara  ingoma ya Cyami yari ishingiye ku mavuko no kuri gihake, bashirwa bayihangamuye taliki ya 28 Mutarama 1961, i Gitarama. Nyuma yaho gato Rubanda ntiyazuyaje, yerekanye ko yifitemo icyifuzo n’ubushobozi bwo kwitegekera igihugu mu murongo ubereye inyungu za benshi ubwo yacaga impaka bidasubirwaho mu matora yiswe Kamarampaka, taliki ya 25 Nzeri 1961, ayo matora adafifise akaba yari ahagarariwe na LONI!  Ishyaka PARMEHUTU ryatsinze ayo matora rifatanyije n’abo barebaga mu cyerekezo kimwe bazanye impinduka itazibagirana, kuva icyo gihe hatangazwa ko Gatwa, Gahutu, Gatutsi bareshya imbere y’amategeko, ko nta mwenegihugu wavukiye gutegeka, ngo undi avukire kumubera umugaragu. Kugira ngo ibyo bigerweho ku buryo bwuzuye, ubutegetsi bw’umuzungu bwagombaga guhabwa iherezo mu Rwanda. Uwo munsi w’akataraboneka niwo nyine twizihiza uyu munsi.

Hari taliki ya 1 Nyakanga 1962 rero, ubwo ibendera ry’u Rwanda rwigenga ryazamurwaga, iry’Ububiligi rikamanurwa bidasubirwaho, naho Kalinga n’izayo zose ikagirwa umuziro mu Rwatubyaye. Uwo munsi haririmbwe indirimbo nshya twiteguye kongera kuririmba ku manywa y’ihangu, ubwo Revolisiyo idasesa amaraso turiho dutegura izaba imaze gushyira mu mwanya waryo Ibendera rya Ntare School n’indirimbo bijyana, ya yindi Abanyarwanda twese dukomeje guhatirwa kuririmba ariko mu by’ukuri tutazi neza  iyo yaturutse n’impamvu zayo. Reka tujye twibaza kandi twisubize: ko umunsi w’ubwigenge bw’u Rwanda wabaye umwe rukumbi, ni ukuvuga taliki ya 1 Nyakanga 1962, ibyabaye uwo munsi tukaba tubizi n’ibirango byahawe Repubulika y’u Rwanda rwigenga tukaba tutabiyobewe, kuki Paul Kagame na FPR ye bashishikajwe no gukomeza kudutobera amateka ? SOMA INKURU YOSE

Exit mobile version