GLPOST

U Rwanda, Kenya na Uganda biraregwa guheza ibindi bihugu bigize EAC

Hashize 45 mins Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 19/11/2013 . Yashyizwe ku rubuga na    ·   Igitekerezo 1

Ibirego by’uko u Rwanda, Kenya na Uganda biheza ibindi bihugu bigize EAC byagejejwe mu Rukiko rw’uyu muryango rwitwa EAC Court of Justice .

EAC

Ibi birego ejo nibwo byagejejwe kuri ruriya rukiko bijyanywe n’abaturage batatu bo muri aka karere  babishinja  gukora amanama  ku iby’ubukungu atatumiwemo u Burundi na Tanzaniya.

Ally Msangi, David Mataka na John Adam Bwenda  bifashishije umwavoka Jimmy Obedi ubarizwa mu ishyirahamwe ahagarariye rwitwa Jimmy Obed Advocates Company , bajyanye iki kirego muri ruriya rukiko barusaba ko rwatesha agaciro imyanzuro yose yafashwe na biriya bihugu mu bihe bitandukanye byagiye bihura bikaganira kandi ngo bitandukanye n’amabwiriza agenga Umuryango w’ibihugu bya Afrika y’uburasirazuba, EAC.

Aba bagabo basabye EACJ guha gasopo ibi bihugu bitatu ngo byirinde gufata ubucuruzi bw’aka karere nka  akarima kabyo aho ngo usanga aribyo bishaka kwiharira ubu bucuruzi ibindi bigahezwa.

Jimmy Obed avuga ko bandika kiriya kirego bashakaga ko urukiko rwa EAC rwashyira igitutu kuri ibihugu maze bigakurikiza amategeko akubiye mu masezerano yasinywe n’ibihugu byose bigize aka karere.

Obed avuga ko ibi birego byibanze ku nama zitandukanye ibi bihugu byakoze hagati yabyo hatatumiwemo Tanzaniya n’u Burundi, urugero rwatanzwe rukaba ari urw’inama yabereye muri Uganda ahitwa Entebbe ku italiki ya 24 na 25 Nyakanga uyu mwaka .

Ngo hari n’izindi nama zitandukanye zabaye hagati y’ibi bihugu byonyine Tanzaniya n’u Burundi bitarimo.

Obed ati: “Izi nama zose zakozwe hirengagijwe itegeko rigenga ishyirwaho ry’ imikorere ya EAC..Twe nka abaturage ba EAC difite uburenganzira bwo kuregera urukiko ngo rubaze ibi bihugu ikibitera giheeza ibindi kandi ngo  ibi bigakorwa hirengagijwe amategeko agenga EAC”

Abo bireba muri buri gihugu mu byarezwe  barasabwa kugira icyo bavuga kuri ibi birego mbere y’uko Urukiko rugira icyo rubikoraho.

Source :The Guardian

UMUSEKE.RW

Exit mobile version