GLPOST

U Rwanda ntirukiyoboye EAC umwaka utaha, ubuyobozi bwahawe Kenya

Umunyamabanga wa Leta muri Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga, Okello Oryem, yatangaje ko nyuma y’aho Leta y’u Rwanda imenyesheje ko itazafata umwanya wo kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu mwaka utaha kuko ari rwo rwari rutahiwe, umwanya wahise uhabwa Kenya.

Uyu muyobozi yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa (Xinhua) ko u Rwanda rwamenyesheje Uganda yari ku buyobozi bwa EAC ko rufite imirimo myinshi mu mwaka utaha, ku buryo rutafata uwo mwanya.

Perezida w’u Rwanda yagombaga gufata ubuyobozi mu nama izahuza abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) i Kampala muri Uganda ku itariki 30 Ugushyingo 2013.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yabwiye The Daily Monitor ko hari imbogamizi zibujije Leta y’u Rwanda gufata ubuyobozi bwa EAC.

Yagize ati “U Rwanda rufite ibintu byinshi bitumye duhuze, bimwe muri ibi birimo ko turimo kwitegura ukwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda n’inshuro ya 20 u Rwanda ruzaba rwibohoye.”

Perezida Museveni niwe wari usanzwe ayobora uyu muryango wa EAC mu gihe cy’umwaka, umwanya yahawe mu nama yabereye muri Kenya mu mwaka ushize. U Rwanda nirwo rwagombaga guhabwa uyu mwanya kuwuyobora mu mwaka wa 2014, hagakurikiraho Tanzania, nyuma hakaza u Burundi.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, azayobora EAC mu mwaka azatangira kwitaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye ku byaha by’ubwicanyi byakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya ya 2007.

Akanama gashinzwe amahoro ku isi gaherutse kwanga icyifuzo cy’Ubumwe bw’Afurika ko urubanza rwa Kenyatta rwigizwayo umwaka.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta azayobora EAC umwaka utaha
Source: Igihe.com

Exit mobile version