U Rwanda rurabeshyuza kohereza abasirikari 100 muri Congo

Ingabo z’ u Rwanda 100 muri Congo-Kinshasa ni ikinyoma cyuzuye-Brig-Gen NzabamwitaPublish Date: 19 Novembre 2013

Umuvugizi wa RDF aranyomoza inkuru ivuga ko hari ingabo z’ u Rwanda 100 zambutse muri Congo – Kinshasa muri Teritwari ya Nyiragongo nk’ uko byagiye bitangazwa n’ Umuyobozi wa Nyiragongo Dominique Bofondo.

Mu rwego rwo kumenya icyo RDF ibivugaho ku murongo wa telefoni ngendanwa, twagiranye ikiganiro n’ Umuvugizi wa RDF ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 18 Ugushingo 2013.

Brig. Gen Joseph Nzabamwita yabanje kutubaza iyo Nyiragongo ivugwa niba ari iy’ u Rwanda cyangwa iya Congo, tumusubiza ko ari iy’ u Rwanda abanza guseka abona kutubwira ko yatekerezaga ko tumubajije Nyiragongo y’ u Rwanda.

Yakomeje agira ati : ”Iyo nkuru ntacyo tuyiziho kuko nta musirikare wacu twohereje muri Congo – Kinshasa nk’ uko twakomeje tunabivuga mbere hose”.

Inkuru ivuga ko hari abasirikare b’u Rwanda bahise bambuka muri icyo gihugu nyuma yo kuneshwa kwa M23, yatangiye kuvugwa kuva ku italiki ya 10 Ugushingo 2013.

Uyobora Nyiragongo Dominique Bofondo yavuze ko yahawe amakuru y’ impamo avuga ko hari ingabo z’ u Rwanda zigera ku 100 ziri mu misozi miremiere yo mu gace ka Murambi.

Yagize ati : ”Abaturage bamaze kumenyesha ko izo ngabo zisa n’ abanyarwanda ziri mu gace ka Murambi kari ku bilometero 3 n’ Ikibuga cy’ indege cy’ Umujyi wa Goma”.

Kugeza magingo aya, nta makuru y’ impamo aratangazwa ku mpande zishinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo ndetse na Monusco.

Ikaze Frank/Rushyashya.net

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo