GLPOST

Rwanda: U Rwanda rwashyikirije Congo Toni 8.4 z’amabuye y’agaciro yinjiye rwihishwa.

U Rwanda rwashyikirije Congo Toni 8.4 z’amabuye y’agaciro yafatiwe mu Rwanda kuva umwaka watangira ziciye mu bice bitandukanye zinjizwa mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko.

Iki gikorwa kiri mu rwego rwo kubahiriza amazeserano u Rwanda rwasinyanye na Congo taliki ya 24/4/2011 yo guca ubujura bw’amabuye y’agaciro yinjira mu Rwanda avuye Congo.

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda, Tusabe Richard, washyikirije igihugu cya Congo aya mabuye ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, kuri uyu wa 19/11/2013, yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza gushyira mu bikorwa amasezerano rwasinye.

Amabuye u Rwanda rwasubije Congo yari abitse ku mupaka munini i Rubavu.

U Rwanda nirwo rwafashe aya mabuye y’agaciro rusaba Congo kuza kuyakira nkuko biri mu ibaruwa nimero 0980/RRA/CCS/ 2013 yanditwe taliki ya 27/06/2013 n’ubuyobozi bw’ikigo cy’imisoro cy’u Rwanda.

Amabuye yatanzwe ari mu dufuka 194 dufite ibilo 8400 ubuyobozi bwa Congo bukaba buvuga ko u Rwanda rukomeje kugaragaza imikoranire myiza mu guhagarika ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu karere.

Umuyobozi ushinzwe amabuye y’agaciro muri Kivu y’amajyaruguru, Zoe Bokanya Romboto, avuga ko ibikorwa nk’ibi bizaca intege abakora ubucuruzi butemewe ndetse bikaba byagabanya n’imitwe yitwaza intwaro igaragara muri iyi ntara iregwa gufata intwaro kubera gukora ubucurukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Tusabe Richard wungirije komiseri w’imisoro mu Rwanda (iburyo) hamwe n’abayobozi ku ruhande rwa Congo. Inyuma yabo ni amabuye u Rwanda rwasubije Congo.

Amabuye yatanzwe si yo ya mbere u Rwanda rushyikirije Congo kuko muri 2012 u Rwanda nabwo rwari rwashyikirije Congo andi mabuye y’agaciro yafatiwe ku mupaka yinjizwa mu Rwanda bitemewe n’abategeko.

Sylidio Sebuharara

Source: : http://www.kigalitoday.com/spip.php?article14152

Exit mobile version