Ubushinjacyaha bukuru mu Rwanda bumaze kohereza inyandiko 193 mu mahanga zifata abakurikiranweho Jenoside yakorewe abatutsi mu myaka 20 ishize.
Ishami rishinzwe gukurikirana abakekwaho Jenoside n’ibindi byaha baba mu mahanga (International Crime Unit/ICU) rivuga ko izi nyandiko zitandukanye n’amadosiye yakurikiranwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rukorera i Arusha muri Tanzania.
Bimwe mu bihugu izi nyandiko zoherejwemo ni u Bufaransa ahoherejwe 26, mu Bubiligi 17, mu Buholandi 15 , Danemark, Suwede, Norvege n’u Butaliyani hanze ya Afurika.
Ku mugabane wa Afurika na ho ibihugu biza imbere mu koherezwamo impapuro nyinshi ni Congo-Kinshasa (20) na Congo-Brazzaville, Tanzania (6), Mozambique (10), Malawi (6) n’ibindi.
Jean Bosco Mutangana, umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu akaba anakuriye ICU mu Rwanda yasobanuye ko nubwo izi mpampuro zoherejwe mu mahanga ziganjemo izitarasubijwe, bemerwa n’ubutabera bw’ibihugu barimo ko bakoherezwa mu bw’u Rwanda, cyangwa bakaburanishirizwa mu mahanga.
Yagize ati “Ubushinjacyaha bukuru bufite amashami abiri akurikirana Abanyarwanda baba mu mahanga bakoze Jenoside. Aya mashami afite ububasha bwo gukurikirana ibyaha byakozwe mbere ya Jenoside mu gihe ICTR yo ikurikirana abakekwaho ibyaha byakozwe mu 1994.”
Bityo Ubushinjacyaha burashimira intamwe yatewe na bimwe mu bihugu byatangiye kuburanisha no kohereza Abanyarwanda bamwe na bamwe bakekwaho jenoside n’ubwo hakiri bimwe byanga kubarekura.
U Bufaransa bwaburanishije urubanza rwa mbere Pascal Simbikangwa ukurikiranweho iki cyaha nubwo yajuriye. Hari n’bindi bihugu bikurikirana abanyarwanda babihungiyemo ku bufatanye na Polisi mpuzamahanga nk’ u Buhorandi, u Bwongereza, Suwede n’ibindi.
Hari n’ibindi nka Congo Kinshasa yahawe inyandiko 20 ariko ikaba itaratanga igisubizo kuri zo.
ICTR yo yashyizwaho na Loni tariki ya 8 Ugushyingo 1994 yarakurikiranye Abanyarwanda 92 bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, 85 barafatwa mu bihugu 26 harimo 17 bya Afurika.
Ubutabera bw’u Rwanda buvuga ko nubwo hakiri imbogamizi mu gukurikirana abakekwaho Jenoside baba hanze mu myak 20 ishize nyuma ya Jenoside hakiri icyizere cy’uko abakurikiranwe bazashyikirizwa ubutabera kuko icyaha bakekwaho kitarangira.
ntawiclaude@igihe.com
Source: http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwohereje-mu-mahanga