GLPOST

RDC: Ubu hongeye kuboneka agahenge, amasasu ntabwo acyumvikana cyane.

Ubu hongeye kuboneka agahenge, amasasu ntabwo acyumvikana cyane.

20:30: Ubu hongeye kuboneka agahenge, amasasu ntabwo acyumvikana cyane. M23 iracyategereje inkunga yavuye mu Rwanda, niyo mpamvu itakiri kugaba ibitero. Ifite ubwoba ko ibikoresho byayishiriraho. Hagati aho FARDC iri kugenda ikomeza ibirindiro byayo yigaruriye uyu munsi muri Kibumba centre no hafi yayo. Amakuru aturutse Kibumba aravuga ko M23 yabonye iri gutsindwa igahita itangira gusahura muri village yitwa Rugali, nayo itari kure ya Kibumba.

18:50: Ubu ingabo z’u Rwanda zimaze kwambutsa ibifaru 3, amakamyo 10 yuzuye abasirikari, bagiye gufasha M23, iri mu kaga gakomeye cyane muri uyu mugoroba. Bambukiye Kabuhanga bakaba bayobowe na Major Muhire.

17:45: Imirwano irakomeje ubu ibisasu bya rutura biri kuvugira hafi y’ikirunga cya Nyiragongo ku ruhande rureba u Rwanda. Ngo ingabo za FARDC, zagiye gutangira ingabo z’u Rwanda ziri gushaka kunyura mu birunga ngo zize gutera inkunga izindi ziriwe zirwanira Kanyamahoro. Hagati aho ubu ku mupaka wa Kabuhanga hamaze kugera impunzi zirenga 1500, zavuye cyane cyane mu gace ka Buhumba. Abatuye i Busasamana na Bugeshi, Rubavua na Kabatwa ndetse na Nyabihu, ubwoba bwabishe kubera urusaku rw’ibisasu bari kumva. Ingabo za FARDC zikomeje kwigarurira igice kinini cya Kibumba.

16:30: Abasirikari ba Congo bari birutse ku ngabo za M23/RDF, bagenda babarasa umugenda, hapfamo babiri ako kanya. Ingabo za M23/RDF zahise zihamagara mu Rwanda, maze ingabo ziriyo zihita zirasa urufaya muri Congo, none ubu rurahinanye rwabuze gica, amasasu arimo aravuza ubuhuha.

Muri aya masaha ya nyuma ya sa sita, imirwano iri kubera mu gace ka Kibumba hagati ya M23 ifatanyije na RDF na FARDC ifatanyije na MONUSCO ikomeje kugenda yongera ubukana. Amakuru Ikaze Iwacu ikesha bamwe mu basirikari ba M23, aravuga ko ingabo z’u Rwanda ziyemeje gufata umugi wa Goma. Ubu ngo zamaze koherezayo intasi nyinshi cyane.

Andi makuru ava mu ngabo z’u Rwanda aravuga ko ubuyobozi bukuru bwa RDF bumaze gutanga amategeko ku bayobozi b’ingabo bari mu mugi wa Gisenyi, kohereza ibifaru ku mupaka na Congo. Ubu twandika iyi nkuru ibifaru bitatu biri muri patruye, bigiye muri position ya Mudende, biri gushaka komokera ku mupaka wa Kabuhanga. Amasasu akomeje kugwa ahitwa Kanembwe no mu Byahi.

Mu mudugudu wa Kageyo ho habaye agashya, ngo umusirikari wa Congo yari hakurya ashaka kumasha umuyobozi w’uwo mudugudu wari ku ruhande rw’u Rwanda, ariko imana yakinze akaboko ntiyamuhamije. Iki n’icyerekana ko imirwano yasatiriye cyane umupaka w’u Rwanda. Ingabo za Congo zo zikomeje urugendo zisatira Centre ya Kibumba, ariko ntizirayigarurira. Indi mirwano ikomeye cyane ubu iri kubera ku gasozi ka Kanyamahoro, aho impande zombi zananiwe kukigarurira burundu.

Ni Ugutegereza, amaherezo wabona RDF, FPR na Paul Kagame basebeye muri Congo!! Biracyazaa!!

Uwimana Joseph
Ikazeiwacu.unblog.fr

Exit mobile version