Umunyapolitiki Bernard Ntaganda wari umaze imyaka ine muri gereza nyuma yaho urukiko rumuhamirije ibyaha birimo kugambirira guhungabanya umutekano w’igihugu no gutegura imyigaragambyo itemewe n’amategeko, yarangije igihano cye , asohoka muri gereza kuri uyu wa Gatatu ahagana mu ma saa mbili mu gitondo.
Bernard ntaganganda we yahise atangaza ko azakomeza imirimo ye ya Politiki mu gihe nta kibazo cyakoma mu nkokora ibikorwa bye yagize ati :”ubu noneho nibwo ngiye gukora politike,biragaragara ko naba mfite ingufu nke ku mubiri,ariko ibitekerezo byanjye biracyakora.Ngiye guharanira ko ibyiza by’igihugu bigera kuri buri wese kandi ko nasaba ko ishyaka FPR ryaganira n’amashyaka bitavuga rumwe ngo bashakishe ibyiza byateza imbere igihugu.”
Mukiganiro twagiranye kandi yakomeje anagaragaza ko muri gereza atabayeho neza,ko ntaburenganzira bwea muntu bwubahirizwaga Umuyobozi wa Gereza ya Mpanga bwana Sano Alexis we aka ba yatangaje ko uyu munyapolitiki yaba yarafashwe nabi muri gereza atari impamo kuko muri rusange nubundi ngo nta mfungwa n’imwe ishobora kwishimira igifungo, bwana Ntaganda ngo mu gihe yari amaze muri gereza ngo yafashwe uko amategeko agenga abagororwa abiteganya.
Bernard Ntaganda yashinze ishyaka PS Imberakuri aza gufungwa mu 2010. Congres y’iri shyaka yaje kumuvana ku mwanya w’ubuyobozi bwaryo asimbuzwa madame Mukabunani Christine wari umwungirije. Ishyaka ubwaryo naryo ryacitsemo ibice bibiri. Ntaganda mu ngendo ze za mbere agisohoka muri gereza yabanje kubonana na muganga we, hanyuma ahite yerekeza I rusororo ahashyinguye umubyeyi we wapfuye ari muri gereza.
Jean Bertrand Niwejambo
|
|