Abanyarwanda basabwe kwitondera kaminuza z’amahanga bita ku ’Ireme ry’Uburezi’
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yasabye Abanyarwanda biga muri kaminuza zo hanze y’u Rwanda bita ku “Ireme ry’Uburezi” ko ari ngombwa kubanza kuzigenzura bakareba niba zemewe ndetse zinafite uburenganzira bwo kwigisha amasomo zitanga.
Izi kaminuza zibarirwamo cyane cyane izo muri Congo na Uganda kuko iyo abahize bageze ku isoko ry’umurimo mu Rwanda hakenerwa icyemezo kiringaniza ibyo bize n’ibyigishwa mu Rwanda (equivalence).
Ibi ni ibyagarutsweho mu nama y’uburezi ku rwego rw’Intara y’i Burasirazuba mu mpera z’icyumweru, yitabiriwe n’Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru (HEC), abayobozi b’uturere bashinzwe imibereho myiza y’Abaturage, abakora hirya no hino mu ntara biga hanze y’igihugu, abayobozi ba kaminuza zo mu Ntara y’i Burasirazuba n’Inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara.
Guverineri Uwamariya yavuze ko iyi nama yateguwe hagamijwe gukora ubukangurambaga ku ireme ry’uburezi cyane cyane ku banyeshuri biga hanze y’u Rwanda, bakarushaho kwita ku ireme ry’ibyo biga ndetse n’amashuri bigamo kugirango bizabafashe kurushaho kunoza ibyo bakora igihe bazaba bashoje amasomo yabo.
Yakomeje abwira bamwe muri aba bakozi biga hanze y’u Rwanda ko kwiga hanze y’Igihugu bitabujijwe, ariko ko ari ngombwa kubahiriza amategeko agenga umurimo kuko bidashoboka ko waba umukozi wa Leta uhoraho ngo ube n’umunyeshuri uhoraho.
Ibi ngo bibangamira akazi kuko hari aho usanga umwanya umukozi yakabaye akoresha mu kazi usanga awuta ajya kwiga bigatuma atuzuza inshingano ze uko bikwiye.
Guverineri Uwamariya yashimangiye ko ahanini iki kibazo ari cyo cyatumye abo mu nzego z’ibanze barahise bahagarikwa bagakomereza amasomo yabo mu gihugu kugirango bibafashe gukurikirana umutekano n’imibereho y’abaturage bashinzwe kuyobora.
Ibi kandi ngo hari aho usanga bishobora no guteza ikibazo cy’umutekano mucye kuri aba bakozi cyane cyane abiga mu bihugu bigaragaramo umutekano muke nka Congo.
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Innocent Mugisha yavuze ko kuba hari Abanyarwanda benshi bajya kwiga hanze usanga hari imbogamizi zishingiye kuba hataboneka umwanya uhagije wo gukurikirana amasomo yabo.
Yongeyeho ko kuba hari aho usanga Abanyarwanda bajya kwiyandikisha mu mashuri na gahunda z’uburezi bitemewe binabagiraho ingaruka ziterwa n’uko biga ibitajyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.
Murwanyi Isae, umwarimu mu Rwunge rw’Amashuri ya Mukama mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, nawe wiga muri Uganda, yavuze ko iyi nama yamufashije kumenya ko hari abajya kwiga amasomo atazagira icyo abamarira n’impamyabumenyi bahawe zitemewe mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga kuko ngo benshi babijyamo batabizi”.
Zimwe mu ngamba zafashwe zirimo gusaba abiga bose kwitonda ndetse bakegera HEC kugira ngo bamenye kaminuza zemewe n’izitemewe, gukangurira abayobozi kwitabira kwiga mu Rwanda cyane ko bazafashwa kubona aho biga.
Na none kandi ngo hakwiye gushyirwaho gahunda zo kwiga muri ’weekend’ no mu biruhuko kugira ngo bifashe abiga ari n’abakozi kubijyanisha n’akazi.
Intara y’i Burasirazuba ifite abakozi 71 biga hanze y’U Rwanda, 98% muri bo bakaba biga muri Uganda.