Ubujura Perezida Kagame asigaye akora bwamaze kurenga imbibi, ku buryo atakitaye ku cyubahiro afite cy’umukuru w’igihugu cyangwa ingaruka byagira kuri politiki y’u Rwanda mu gushishikariza abashoramari gushora imari yabo mu gihugu
Umuvugizi umaze iminsi ukora iperereza ku mpamvu zatumye perezida Kagame akoresha urwego rwe rw’ubutasi «National Security Services-NSS» mu kwandikisha inkuru mu bitangazamakuru bimukorera, birimo Rushyashya, agamije kubeshyera no gutesha agaciro umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro ko ngo aherutse kugirira uruzinduko i Kinshasa ari kumwe na perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo, ubwo bombi ngo bari guhura na perezida Joseph Kabila wa Kongo, mu minsi ishize.
Iperereza ryacu rikaba ryerekana ko impamvu zatumye perezida Kagame ategeka ko izo nkuru z’ibihuha zisohoka mu binyamakuru bye, ari uko zari zigamije kujandika mu byondo Tribert Ayabatwa Rujugiro, zikanacengeza amatwara ya politiki ye mu karere, politiki igamije kwibasira ba perezida Jacob Zuma hamwe na Joseph Kabila.
Izi nkuru zidafite ishingiro zari zinagamije kwereka Abanyarwanda hamwe n’abashoramari bakorera mu Rwanda ndetse n’abandi biteguye gushora imari zabo mu gihugu mu gihe kizaza, ko impamvu zatumye Kagame yiba umutungo wa Rujugiro zidashingiye ku mpamvu za politiki, nk’uko Rujugiro abyemeza.
Impamvu nyamukuru yatumye urwego rukuru rw’iperereza (NSS) rwandikisha amakuru nk’ariya mu binyamakuru birukorera, ikaba ari uko perezida Kagame yibye isoko rya kijyambere ry’umunyemari Tribert Ayabatwa Rujugiro, isoko ribarizwa mu mugi rwagati wa Kigali, akanongeraho gukoresha polisi y’igihugu yagize nka «remote control» mu nyungu ze bwite, nyuma y’aho anafatiriye amamodoka ye mashya umunani, uruganda rwe rukora itabi kuri Goma rwari rwaguze muri sosiyete Akagera Motors, iyi sosiyete perezida Kagame na we akaba ayifitemo imigabane.
Igiteye agahinda muri ibi byose nuko kugeza ubu perezida Kagame nta bisobanuro yigeze atanga by’uburyo yakoze ubwo bujura ndengakamere, ari na yo mpamvu yakoresheje inzego ze z’ubutasi kugirango zikoreshe ingirwa tangazamakuru mu gusebya no gutesha agaciro Ayabatwa Rujugiro, ibi bikaba bigamije gukingira ikibaba ubujura bwe bwamaze kurenga imbibi, ku buryo atakitaye ku cyubahiro afite cy’umukuru w’igihugu cyangwa byagira kuri politiki y’u Rwanda mu gushishikariza abashoramari gushora imari yabo mu gihugu.
Gasasira, Sweden.