Benshi bibuka amakimbirane yavutse ubwo Leta ya Congo Kinshasa ifatanyije n’ingabo zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) barwanaga n’umutwe wa M23, ibisasu byagwaga i Rubavu bihitana inzirakarengane bikanakomeretsa abandi bantu, Gen Kabarebe yatangarije mu Nkeko Nshingamategeko mu cyumweru gishize ko iyo hataba ubushishozi bwa Paul Kagame, u Rwanda narwo rwari rugiye kurasa Congo. Icyo gihe hari mu kwezi kwa Kanama 2013, impungenge zari zose, umwuka w’intambara mu karere ututumba, ndetse ibimodoka by’intambara, ingabo nyinshi za RDF zari zegerejwe umupaka wa Rubavu, gasopo zari zatanzwe icyaburaga ryari ijambo “Murase”.
Ubwi yari mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda asobanura uko ingengo y’imari y’umwaka ushize yakoreshejwe, n’amafaranga Ministeri y’Ingabo ikeneye n’ibyo izayakoresha, tariki 3 Kamena 2014, Minisititi w’Ingabo Gen James Kabarebe yagarutse ku mwuka mubi wari muri DRC muri icyo gihe n’uko u Rwanda rwabyitwayemo.
Gen Kabarebe yabwiye Komisiyo ishinzwe Ubukungu n’ingengo y’imari mu Nteko ko iyo umuntu afite abantu bashobora guhungabanya umutekano rimwe na rimwe ashobora guhubuka.
Gusa avuga ko u Rwanda kubera umuyobozi warwo warebye kure ngo rwagerageje kurwana cyane intambara ya dipolomasi mu gihe DRC yagaragazaga ubushotoranyi.
Yagize ati “Iby’u Rwanda na Congo muri kiriye gihe, iyo hataba ubushishozi bwa Perezida wacu rwari kwambikana. Icyari gisigaye kwari ugutanga amabwiriza yo kurasa ariko intambara ya dipolomasi yarayirwanye cyane.”
Minisitiri Kabarebe yavuze ko u Rwanda rushaka kubana neza n’ibihugu birukikije ngo kuko ruzi neza akamaro k’umutekano.
Yagize ati “U Rwanda, dukeneye kubana neza n’ibihugu duturanye, kuko tuzi neza akamaro k’umutekano kabonekera mu iterambere tumaze kugeraho.”
Gen Kabarebe yanahakanye ibirego bihoraho ku Rwanda birushinja guteza umutekano muke mu karere rurimo. Aha yagi ati “Abaturega guteza umutekano muke nta byo bazi, ni twebwe ahubwo ba mbere mu gukunda amahoro no kuyaharanira.”
Ibi byo guharanira amahoro ku isi u Rwanda ngo rumaze kugera ku mwanya wa kane (4) ku isi mu kwitangira amahoro kuva rwakohereza abasirikare bake muri Darfour mu 2004, ubu aho rukomeye RDF ngo yitabazwa ku mwanya wa mbere nk’uko Gen Kabarebe yabitangarije abadepite.
Abadapite bashatse kumenya icyo byaba bihatse, ku kuba Tanzania n’u Burundi bigenda biguru ntege mu kwihutisha iterambere ry’akarere, by’umwihariko Tanzania yanze gusinya amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare ndetse ikaba ifite bamwe mu bayobozi bashyigikiye FDLR, nk’uko byagaragajwe na Hon Mukama Abbas.
Gen Kabarebe yasubije abadepite ko nta gikuba cyacitse kuba Tanzania itarasinye amasezerano y’inyabutatu yasinywe na Kenya, u Rwanda na Uganda ariko n’u Burundi na Sudani y’Epfo bikaba byarasabye kuyajyamo.
Yavuze ko hari ibikorwa byinshi ingabo za RDF zihuriyeho n’ibihugu byo mu karere na Tanzania irimo, nk’imyitozo ya gisirikare ihuza ibihugu byose byo mu karere, ishuri rikuru rya gisirikare ry’i Nyakinama ryigisha n’abanyeshuri b’Abatanzania kandi bafatwa nk’abandi bose aho abaryigamo bose bitwa “Allied students” bumva ko nta munyamahanga ubarimo.
Ibindi bahuriramo ngo ni nk’Imikino ya gisirikare ibihugu byose biratumirwa, ibyo rero ngo ni ikimenyetso cy’uko nta mibanire mibi iri hagati y’ibihugu byombi bya Tanzania n’u Rwanda. Avuga ko bishoboka ko Tanzania yasanze ititeguye neza bityo ikaba ikibyigaho kandi ngo nta n’uwayishyira mu mugozi ngo isange ibindi bihugu ahubwo igihe cyose yasaba izemererwa.
Ministre w’Ingabo z’u Rwanda ariko yanavuze ko n’iyo haba hari igihugu gishyigikiye FDLR bidateye ubwoba ingabo z’u Rwanda, kuko ngo umutekano urinzwe bihagije, avuga ko ikigomba gukorwa ni ukuwukaza.
Yagize ati “Igihugu cyose kigira abagihungabanya, mu myaka 16 ntabwo twigeze dutsindwa kandi ntitubyiteze. Ubu nta gihugu cyatera ikindi kubera ingaruka zabyo, ariko sinzi ko hari igihugu cyatinyuka gutera u Rwanda.”
HATANGIMANA Ange Eric
|
|