Kuri Portia Mbabazi Karegeya n’umubyeyi wawe n’abandi muva inda imwe ndetse n’umuryango wose,
Murwego rwo guteza imbere umuco mwiza muri opposition nyarwanda no gutabarana mu kurwanya iyicwa ry’umunyarwanda uwo ariwe wese n’aho ari hose, tubandikiye twifatanya namwe mukababaro mufite ko kubura umubyeyi wanyu Karegeya Patrick wiciwe mugihugu cy’Afrika y’epfo aho yari yarahungiye leta iyobowe na FPR na Kagame Paul.
Nk’uko ariko twasomye amakuru yanyu mubihe bishize tukabona ko iriya ngoma ya FPR imaze igihe ibaburabuza kuburyo ibibazo bya Patrick Karegeya byagiraga ingaruka kumuryango wose, turabasabira kumana kandi turabifuriza ko izi ngorane mwazitwaramo gitwari mugakomeza urugendo rwa politiki umubyeyi wanyu yari arimo rwo kuvanaho iriya ngoma ya FPR y’abicanyi kuko ibyababayeho birareba abanyarwanda bose.
Turasaba inshuti z’umuryango wanyu ko zabafasha kumva ubu butumwa bwacu zibaha ubuhamya n’impanuro yo gusobanukirwa ko atari ukubazana kurugamba politiki yo guhanga na FPR ahubwo murusanzweho ukurikije ibyababayeho mubihe bishize nko kwamburwa Passeport ukagira igicibwa mu isi kandi ukiri muto hamwe no gutatana k’umuryango n’ibindi.
Turabifuriza kandi ko mwahaguruka mugafata ijambo mugasobanurira isi ibyabaye kugirango bitaba no kubandi. Nimubigenza mutyo muzaba mufashije u Rwanda n’abanyarwanda n’isi yose.
Kubyo gukomeza urugendo rwa politiki mushobora kubikora muburyo mushatse n’aho mushatse, ndetse mugafatanya n’abo mushatse ariko icyangombwa n’uko rwose muzirikana ko amateka yo guhunga igihugu no kubonabona mwahuye nabyo muri iyi minsi ishize atabemerera kwicara mugatuza kuko mushobora kongera mukaba victims kubundi buryo muramutse mudafashe ijambo kandi n’abanyarwanda bagakomeza kuba victims.
Kubijyanye n’uko umubyeyi wanyu yari umukuru muri iriya leta ya FPR kuburyo hari rubanda rumwe rushobora kumufata nka responsible w’ibyakozwe byinshi bitewe n’amakuru ariho cyangwa andi ashobora kuboneka nyuma, ibyo ntibigomba kubazitira kuko we niwe mwe nimwe ntaho muhuriye. Mubintu nka biriya buri wese yikorera umuzigo we kugiti cye kandi muri abaziranenge ntawe ugomba kubabangamira.
Nimuhaguruke rero musobanure uburyo iriya leta ya FPR ari leta y’abicanyi yagize uruhare muri genocide Tutsi kandi igakora na genocide hutu. Nimuhaguruke mube hamwe natwe n’abandi banyarwanda dufashe urumuri muntoki.
Umubyeyi wanyu ntabwo yari mumurongo w’abafite gahunda yo gutsembaho abatavuga rumwe na FPR bose kuko hari amakuru avuga ko hari n’abantu benshi yagiye asabwa gutsembaho akiri muri leta ntabikore rimwe na rimwe bikamuteranya na Shebuja Kagame hamwe n’abamufasha kwica.
Ntabwo ari ukumugira umwere kuko yari umukuru muri leta ya FPR kandi nta n’ubwo tubifitiye uburenganzira kumugira umwere kuko atakiriho ngo yisobanure, ariko nanone nk’abantu tuvuga ukuri iyo dufite amakuru ntabwo twabura kuvuga ko Karegeya Patrick n’ubushobozi bw’ikirenga yari afite muri FPR bwo kwica no gukiza, ntabwo yitwaye uko leta ya FPR yamusabaga gutsembaho abatavuga rumwe na FPR bose.
Muryango wa Patrick Karegeya, nk’uko Kagame uhitanye Karegeya arimo yitegura kuzana abana be barimo Yvan Cyomoro muri iyo système ya FPR yica kugirango bayikorere, namwe mwiciwe na système ya FPR, twebwe abanyarwanda dukunda abanyarwanda bose turifuza ko mwayoboka système ya opposition nyarwanda dusangiye n’abandi kugirango abana ba Kagame nibazajya baba mubarenganya abanyarwanda, mwebwe muzajye muba mubarokora abanyarwanda n’abaharanira kubaho kw’abanyarwanda bose. Icyo gihe bizafasha abana ba Kagame Paul (hamwe n’abo bafatanya) kunyuranya na we mugukora ibibi maze bayoboke inzira irengera ubuzima.
Kandi nk’uko twabitangaje mu ijambo ry’ishyaka Banyarwanda ryo kwifuriza abanyarwanda bose umwaka mwiza wa 2014, turasaba opposition yose n’abanyarwanda bayikunda ko bakwita kuri uyu muryango bakawufasha kandi bakita no kumfubyi zose z’abantu baguye kurugamba rwa opposition yo kurwanya leta ya FPR. Ndasaba bagenzi banjye dusangiye opposition kurenga urwego rw’amashyaka n’amashyirahamwe barimo bagafasha buri munyarwanda wese igihe cyose ubuzima bwa runaka n’abe buharenganiye. Twereke FPR ko u Rwanda duharanira ruzaba u Rwanda rwiza cyane rwa bose kandi bose bakabaho bakabana neza n’iyo runaka yaba atavuga rumwe na runaka w’undi.
Muryango wa Nyakubahwa Patrick Karegeya twifatanije namwe mukababaro ko kubura uwanyu kandi muhaguruke twese abanyarwanda dufatanye kwamagana iriya ngoma ya FPR ibereyeho gutsemba abanyarwanda. Nidushyira hamwe tugaturuka hose twuzuzanya, ikirura FPR ntaho kizamenera. Tubifurije gushyira ukuri imbere.
Mubane n’Imana.
Bitangarijwe I Bruxelles tariki ya 05/01/2014
RUTAYISIRE Boniface
President w’Ishyaka Banyarwanda akaba na President w’association ivugira abavictimes Hutu Tutsi n’abandi bazize genocide TUBEHO TWESE ASBL
Tel (32) 488250305