GLPOST

UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’ISHYAKA PS IMBERAKURI, Me BERNARD NTAGANDA

Banyarwanda, Banyarwandakazi,

 

Nshuti z’u Rwanda,

 

Namwe IMBERAKURI,

 

Kuli uyu wa gatandatu kuwa 14 ukuboza 2013, mbonye akanya gato kugirango mbagezeho ibintu bibili bindi ku mutima. Aliko, mbere ya byose, mbanje kubasuhuza mu ndamutso y’Imberakuri igira iti: Muhorane UBUTABERA, URUKUNDO n’UMULIMO byo biranga Imberakuri.

 

NtagandaNk’uko mubizi, hali ibintu bibili by’ingenzi byabaye muli ibi byumweru bibili by’ukuboza 2013, nkaba nifuza kubagezaho ku giti cyanjye, ndetse no mw’izina lya bagenzi banjye dufunganywe hano muli gereza ya Mpanga, aliko cyane cyane no mw’izina ry’ishyaka lyacu ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza uko twabyakiye. Kuba mbigarutseho kandi n’ubulyo bwo kongera gushimangira ubulyo inzego zitandukanye z’ishyaka lyacu, ishyaka PS IMBERAKURI, haba hano mu gihugu ndetse no mu mahanga zabibagejejeho. Ibyo bintu by’ingenzi rero n’ibi bikulikira:

 

1. Kuwa 05 ukuboza, twagejejweho inkuru y’urupfu rwa Nyilicyubahiro Nelson Mandela Madiba, wahoze ali Prezida wa Afrika y’Epfo. Ugutabaruka kwa Nelson Mandela wali umaze imyaka 95 y’amavuko kwashegeshe amahanga yose. Nanjye mboneyeho umwanya wo kumenyesha uwo ali we wese, cyane cyane umulyango we, ishyaka lye ANC n’abaturage ba Afrika y’Epfo ko nkimara kubimenya, nahise nifatanya nabo, ndetse n’abandi bose baharanira ko Ubwigenge n’Uburinganire, Ubutabera no Kubabalirana bisesekara ku bantu bose kugirango dusabire iyi NTWALI yamaramaje amahanga yose, maze Imana Rurema, imyakire mu bayo, iruhande rwayo.

 

Ni ngombwa rero ko dusubiza amaso inyuma gato, tukibukiranya ku buzima bwa Nelson Mandela. Kuva akili muto, yaharaniye kurwanya irondamoko lyali riyoboye igihugu cye, maze ahitamo kwiga iby’amategeko kugirango abone uko ahangana na bagashakabuhake agendeye ku mategeko. Aho aboneye ko iyo ntambara y’amahoro ba gashakabuhake batayumva, yafashe icyemezo cyo gushyiraho umutwe w’ingabo, kugirango ababwize urulimi bumva. Iyo ntambara yibasiraga gusa ibigo bya leta n’ibikorwa bya gisilikare. Byamuviliyemo gufatwa no gufungwa, kuva muli 1962, arekurwa muli 1990 amaze hafi imyaka 28.

 

Aho afunguliwe, yashyize imbere kubabalirana no kubaka inzego zigamije guha buli wese cyane cyane ab’ejo hazaza, ubwisanzure, uburenganzira bwo kwihitiramo abayobozi ndetse no kubaka igihugu kigendera ku mategeko. Byatumye atorerwa kuba Prezida wa Republika kuva 1990. Mu bikorwa bye, Nelson Mandela yashyize imbere inyungu z’abaturage be, ndetse n’abandi bose bakandamizwa hilya no hino kw’isi. N’ubwo hali hamwe atashoboye kigira icyo akora, aliko nk’umuntu ntako atagize.

 

Nyuma ya manda imwe gusa, n’ubwo hali abamusabaga gukomeza, we yahisemo kujya iruhande, aliko akomeza urugamba rwe ku rundi ruhande, bituma arushaho gushishikaliza abaturage be kurushaho kugendera muli iyo nzira ya demukrasi yali amaze kubereka. Ubwo yaboneyeho gukomeza inkoni y’ubushumba, maze azenguruka amahanga aho yagendaga abiba imbuto y’ukundo. Ibikorwa bye, nibyo byatumye ava ku rugaga rw’abicanyi (terroristes), ajya ku rugaga rw’abaharanira amahoro kw’isi (prix nobel de la paix). Umusaruro we wagaragaliye buli wese, cyane cyane, mu mihango yo kumuherekeza mu cyubahiro kitagira ikigereranyo ubwo yali atabarutse. Imihanda yose yahagurukiye kumuherekeza. Ntawashidikanya ko ashengamaye iwa jambo.

 

Mberakuri, nshuti bavandimwe,

 

Muzirikane ko ubwo twashingaga ishyaka lyacu kuwa 18 mutarama 2009, twiragije Imana, tuyisaba ko inzira yanyujijemo Mandela natwe yatubera urumuli. Twabiheraga ko inzira y’umusaraba twali dutangiye, yali ifite isano rikomeye n’iyo nawe ubwe yanyuzemo. Ivanguramoko lyaranze igihugu cye, ni lyo natwe lyarangaga urwatubyaye. Muzirikane icyatumye duhitamo ibendera lyacu ly’umukororombya.

 

Mberakuri, nshuti bavandimwe,

 

Ntimuterwe ubwoba n’uko Ibyakorwaga mu bwihisho, ubu noneho byagiye kumugaragaro aho inzego za Leta zishyiraho itegeko rivangura abana b’u Rwanda. Gutangiza ku mugaragaro gahunda ya Leta y’uko hali bamwe bagomba kuvukana icyaha cy’inkomoko cya jenoside, maze, bagahorana ipfunwe, bakaba bagomba guhora basaba imbabazi kugirango babe “ndi umunyarwanda” ntibitandukanye n’ibyo twize mu mateka ko hali “bamwe bavukana imbuto y’ubutegetsi”.

 

Aho guterwa ubwoba n’iyi gahunda, ni bibahe ingufu zo gukomeza guharanira kubaka u Rwanda twese twibonamo. Kiliya gikorwa Leta yatangije nyuma y’inyaka cumi n’icyenda itubwira ko nta moko aba mu Rwanda, n’ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko UKURI n’UBUTABERA duharanira bimaze kuyihagama, bimaze kuyigeza kuli “mteremuko” ikomeye.

 

Buli wese yagombye kuza tugahagurukira hamwe nk’abitsamuye, maze, tukamaganire kure iyi gahunda yo kuducamo ibice ngo bakunde badutegeke. Iri karasisi ly’abategetsi bahagurukiye kwigisha uko “basaba imbabazi” nilibagaragalize ko iyi gahunda nta bwoko na bumwe ifitiye akamaro. Ni amaco y’inda y’agatsiko kagamije kuguma ku butegetsi. Buli wese agomba kuzilikana ko ICYAHA ARI GATOZI. Ntawe ugomba kulyozwa ibyo bamwe mu bwoko bwe bakoze. Nta n’ugomba kumva ko hali ubwoko buvukamo ababi gusa cyangwa ubuvukamo abeza gusa. Tugomba kwamagana umwicanyi wese, tutitaye ku bwoko bwe cyangwa aho akomoka.

 

Mberakuri, nshuti bavandimwe,

 

Inzira Mandela yanyuzemo, nitubere urumuli. Dushyire UKURI n’URUKUNDO imbere, maze duharanire u Rwanda twese twibonamo ntavangura. Nimurusheho gukorera mu mucyo, buri wese mu rwego alimo, nta mbereka. Mushyire imbere gukomeza inzego twashyizeho dukulikije amategeko agenga ishyaka ryacu n’igihugu cyacu.

 

Ni mukomeze ubutwari mu byo mukora byose, nimwotse igitutu Leta ya Kigali, ntimuhunge uwo muhanganye, yuko iyo umuhunze uba umuhaye icyuho cyo kugutsinda burundu. Ntimuterwe ubwoba n’uko bamwe twatangiranye bahasize ubuzima bwabo, abandi tukaba dufunzwe cyangwa se mukaba mutotezwa. Umuhanga Albert EINSTEIN niwe wagize ati : ”isi ntizasenywa n’abakora nabi, izasenywa n’abarebera ntacyo bakora”. Umunyarwanda nawe yongeyeho ati : “igihugu wanga kugiha amaraso, imbwa zikayanywera ubusa”.

 

2. Namenye kandi ko umuvandimwe wacu dufatanyije urugamba rwa demukrasi, Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA yakatiwe n’urukiko rw’ubujulire ejo kuwa 13 ukuboza, igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15).

 

Muvandimwe INGABIRE, kandi musangirangendo, nifatanije nawe, ndetse n’umulyango wawe, abayoboke bawe n’inshuti zose dufatanije uru rugamba rwo kwibohoza, mu kababaro wakiranye aka karengane ukorerwa. Niyo yaba igifungo cy’umunota umwe w’akamama kiba ali kinini. Aliko rero, ngarutse kuli uru rugero Mandela yaduhaye, ntucibwe intege n’aka karengane ukorewe. Ahubwo rushaho kugira UBUTWALI, kandi usanzwe uli INTWALI.

 

Kuba byonyine warahagurutse i Burayi, ugasiga umulyango wawe, ugasiga abagabo inyuma ukaza kudufasha gutabara urwakubyaye, byerekana UBUTWALI bukuranga. Muvandimwe INGABIRE, abagukunda BAZAHOZWA n’uko bazakomeza kukubona uli INTWALI ibarangaje imbere kuli uru rugamba rwa demukarasi dusangiye. Ntucibwe intege na kiliya cyemezo cyane ko nawe wiboneye ko nta butabera wahuye nabwo.

 

Nshuti bavandimwe, Mberakuri,

 

Birumvikana ko ibyo nifuza kubagezaho ali byinshi. Aliko, murabona ko aho ndi bitanshobokera. Reka gusa mfate akanya gato ko kwihanganisha bagenzi bacu, impirimbanyi za demukarasi zose, baba abali mu mashyaka, yaba abanyamakuru, yaba abo muli sosiyeti sivile n’abandi bose bifuza impinuka nyayo mu mahoro. Kuba twicwa, tunyerezwa, dufungwa cyangwa se dutotezwa tuzira ibitekerezo byacu bitandukanye n’ibya Leta ya Kigali ntibigomba kuduca intege.

 

Nk’uko mwese mwabyiboneye, inzira Mandela yanyuzemo iduhe ingufu zo gukomeza urugamba twatangiye. Ni urumuli rukomeye adusigiye. Tuli hafi kusa ikivi cyacu. Mukomeze kugira ukwihangana n’urukundo mu mitima yanyu. Kugera kure siko gupfa kandi uwiteka atuli iruhande.

 

Namwe bandi, nimureke kwisiga icyaha mutakoze. Namwe nimwemere mumulikirwe n’urumuli rwa Mandela, maze mureke dufatanye guharanira gushyira imbere Urukundo n’Ubutabera byo bizatuma tugera kubworoherane n’ubwiyunge bisesuye mu urwatubyaye. Mboneyeho kandi no kubifuliza hamwe n’imilyango yanyu Noheli Nziza, n’Umwaka mushya muhire wa 2014. Uzatubere twese hamwe umwaka w’ibyishimo. Mukomeze kugira UBUTABERA, URUKUNDO n’UMULIMO.

 

Bikorewe i Mpanga, ku wa 14 ukuboza 2013.

 

Me Bernard NTAGANDA

 

Perezida Fondateri w’ishyaka PS IMBERAKURI

Exit mobile version