Ubwirasi n’ubushotoranyi bikomeje kuboneka mu binyamakuru bya Kagame na FPR, birateza umwuka mubi hagati yu Rwanda na Tanzania.

Kikwete yabuze Col. Karegeya yishumbusha Twagiramungu Faustin na Rudasingwa

 

Nyuma y’ urupfu rwa Col.Patrick Karegeya rwabereye muri Afrika y’ epfo ku italiki ya 31 Ukuboza 2013, Perezida Kikwete wa Tanzaniya yasigaranye agahinda ko kubura inshuti ariko yahise yishumbusha Twagiramungu Faustin na Rudasingwa Théogene nabo bizwi ko batavuga rumwe na Leta y’ u Rwanda.

 

Col.Patrick Karegeya byari bizwi ko ari inshuti magara ya Perezida Kikwete kuva cyera dore ko bari bahuriye ku mwuga w’ ubumaneko kuva na mbere hose Kikwete ataraba Perezida wa Tanzaniya.

 

Bombi (Kikwete & karegeya) baje kugaragara muri Stade yo muri Kenya ubwo ikipe y’ igihugu “Amavubi” yakinaga na Uganda umukino wa CECAFA 2013, ariko abantu benshi bagiye bibaza ko Karegeya yari yazanwe no gufana amavubi cyangwa Uganda.

Ubwo Karegeya yamaraga kwicwa n’ abatarashyirwa ahagaragara by’ ukuri, icyaje gutangaza benshi ni umunsi Kikwete yakiraga mu biro bye, uwahoze ari Minisitiri w’ intebe mu Rwanda Twagiramungu Faustin.

Uturutse ibumoso ni Twagiramungu, karegeya na Kikwete

Twagiramungu amaze kwiyamamariza umwanya w’ umukuru w’ igihugu aratsindwa na Paul Kagame yahise ava mu gihugu ajya gushing ishyaka ritavuga rumwe na Leya y’ u Rwanda.

 

Muri mutarama 2014, Twagiramungu yaje kwitangariza ko ishyaka rye (RDI-Rwanda nziza) ryishyize hamwe n’ andi mashyaka atavuga rumwe na leta y’ u Rwanda.

(RDI-Rwanda nziza), PS Imberakuri ku ruhande rwa Ntaganda, RNC,… yishyize hamwe n’ umutwe wa FDLR ugizwe n’ abamaze imyaka 20 mu mashyamba ya Congo nyuma yo guhunga igihugu bamaze kumena amaraso y’ abatagira ingano muri Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994.

 

Kuba Kikwete afitanye umubano ukomeye na bamwe mu bayobozi b’ aya mashyaka atavuga rumwe n’ u Rwanda, ntawashidikanya ko nawe arwanya Leta y’ u Rwanda dore ko bamwe mu baturage ayoboye batangiye kubimushinja.

 

Rimwe mu mashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kikwete “CHADEMA” ryamwandikiye rimusaba guhagarika umubano we n’ abayobozi b’ amashyaka arwanya Leta ya Kigali.

 

Icyo iryo shyaka “CHADEMA” ryagendeyeho n’ uko bangaga ko u Rwanda rwagirana umubano mubi na Tanzaniya bitewe na Perezida wabo nyuma hakaba havuka intambara abaturage bakabigenderamo.

 

Rudasingwa Theogene umuyoboke w’ ishyaka RNC ritavuga rumwe na leta y’ u Rwanda

 

Ikinyamakuru Rushyashya.net cyanditse inkuru yavugaga ko Twagiramungu yavuye muri Tanzaniya, ahita abisikana na delegasiyo ya RNC yari iyobowe na Rudasingwa Theogene nabo basuye Perezida Kikwete.

 

Ishyaka RNC (Rwanda National Congress) rigizwe n’ abahoze muri FPR nyuma bitandukanya nayo bajya hanze y’ igihugu, muri abo twavuga: Rudasingwa, Gen.Kayumba Nyamwasa, Gahima Gerald ndetse na Karegeya witabyimana,…

 

Ibyo twagiramungu cyangwa Delegasiyo ya RNC baganiriye na Kikwete ntibiramenyekana n’ ubwo bwose abayoboke ba CHEDEMA batamworoheye bamusaba ko abitangariza imbaga y’ abatanzaniya cyangwa agahagarika uwo mubano.

 

Nsabimana Emmanuel

 

Source: Imirasire.com

 

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo