»Ubwoba burisha uburozi! », umukongomani Kambale Musavuli ababere urugero
Kambale Musavuli, umuyobozi wa Friends of Congo
Twararirimbye ngo »baduteye badutunguye basanga turimaso… » karahava. Nyamara abategetsi b’abahutu bari bazi kuva muri 1987 ko inyenzi-nkotanyi zigiye gutera kandi ko zishyigikiwe n’Amerika… Bahiye UBWOBA bararuca bararumira! Ziteye na bwo, 01/10/1994, Serubuga na EM ye baratubwiye bati »abateye u Rwanda ni abana b’abatutsi bahunze mu 1959. » Byari ukuri?
Kutamenya neza umwanzi urwana na we cyangwa ugatinya kumwamagana ku mugaragaro ni byo bitumye abahutu bashirira ku gisu nk’intama kugeza magingo aya. Abize imibare bazi ko iyo udashoboye »kumenya imbibi za fonkisiyo = déterminer le domaine de définition d’une f(x) » ubona zero. No mu gisirikari ni uko. Iyo utazi neza umwanzi cyangwa uri umunyabwoba byanze bikunze uratsindwa.
Mbese ubu ho abanyamashyaka bakorera hanze y’Urwanda bazi neza uwo barwana na we? Mbese turi kurwana n’umwanzi w’ukuri w’abahutu? Ni nde utuma Kayumba Nyamwasa adafatwa kandi ashakishwa n’inkiko z’Ubufaransa, za Esipanye n’iza Kagame? Kuki Afurika y’epfo yanze ko atanga ubuhamya k’uwarashe indege ya Habyarimana bityo agatangiza jenoside y’Abanyarwanda n’iy’Abakongomani?
Mperutse kumva kuri radio itahuka umusore wabwiwe n’umunyakanada Robini Filipo ko«Abahutu ari bo barenganye mu Rwanda ariko bakaba batazi gusobanura ibibazo byabo» none Kagame n’agatsiko ke bakaba babamariye ku icumu. Nyuma yo kubitekerezaho no kureba amateka y’Abahutu kuva tariki ya 01/10/1990 kugeza ubu, nasanze uyu Robini Filipo afite ukuri ijana ku ijana: nta bapolitisiye abahutu bagize! Kuko niba badashoboye kurwana kubera ubwoba bafitiye umwanzi… gutabaza cyangwa kuboroga nk’ihene bateye igisu na byo bibananire koko?
Kugirango dusobanukirwe n’ »ubuswa bw’abapolitisiye b’abahutu » ni ngombwa ko dufata urugero rwa Kongo (itazi kurwana) twibaza impamvu Kagame atamenye ikimukubitiyeyo (A) hanyuma twibukiranye amwe mu makosa akomeye yakozwe n’abayobozi b’abahutu kuva muri 90 kugeza ubu (B); maze twanzure tugira opozisiyo ikorera hanze y’Urwanda inama.
A. NI IKI GIKUBISE KAGAME MURI KONGO NTASOBANUKIRWE?
Turebere hamwe icyo Kambale abivugaho (a) hanyuma twibaze uruhare yabigizemo (b)
a. Kambale Musavuli arasobanura icyakubise Kagame ntasobanukirwe:
1. Gucikamo ibice bibiri by’ingabo ze yohereje muri Kongo na Bosiko Ntaganda akajyanwa i Lahaye;
2. Imyigaragambyo simusiga y’abaturage ba Kongo imbere mu gihugu no hanze yacyo;
3. Kwirukana ibyitso mu gisirikari cya Kongo no guhitamo abayobozi bacyo bakunda gihugu cyabo;
4. Ishyirwaho na Loni ry’umutwe w’ingabo zo gutinyura ingabo za Kongo zitarimo ibyitso bya Kagame;
5. Icya rurangiza ni uko Amerika n’Ubwongereza byabujije Kagame na Museveni kongera gusubira muri Kongo.
Iyo usesenguye witonze ubona ko gucikamo kabiri by’ingabo Kagame yohereje muri Kongo kimwe no kwirukana ibyitso usanga bifite agaciro gake mu gutsindwa kwe. Twibukiranye gato. Burya ngo «Iyo inkoko ipfuye amagi arabora». Icikamo kabiri bya M23 byatewe nuko umutware wayo w’ukuri, Kabarebe, yaramaze gushyirwa ahagaragara n’abahanga ba Loni. Guhera ubwo Amerika n’Ubwongereza bagahita bumubuza kongera kuyobora uwo mutwe.
Naho kwirukana ibyitso na byo ntibyari gutuma Kagame akubitwa inshuro. Birazwi ko na magingo aya Kagame afite ibyitso muri Kongo ndetse no mu buyobozi bwo hejuru. Abakongomani benshi bahamya ko Perezida Kabila ari icyitso cya Kagame. Kabila ntiyigeze yifuza ku mugaragaro ko Kagame ava muri Kongo.
Yabuze uko agira banyirarume bakubitwa inshuro. Uku ni ko kuri. Ikindi umuntu yavuga ni uko kugeza ubu ingabo za Kongo, hatabaye igitsure cy’Amerika, zitahangara iza Kagame. Ni yo mpamvu mpamya ko biriya bitatu bisigaye: imyigaragambyo, ingabo za Loni zemerewe kurasa hamwe n’amategeko (ordres) y’Amerika n’Ubwongereza yahawe mwene Rutagambwa ari byo byamugamburuje.
b. Kambale Musavuli afite uruhare rukomeye cyane mu ikubitwa rya Kagame
Hari «intambara y’ ikaramu n’intambara y’amasasu» bivugwa na Padiri Nahimana na Akishuri ngo zizabafasha kubohoza Abanyarwanda. Njye mbona bombi »ari abaswa muri politiki » kuko bibagirwa «intambara y’urunwa», yo gutinyuka ukavuga kandi ugasobanura neza ikibazo cyawe, ari yo umunyamateka R. Filipo abona nk’ubuswa buteye kwiheba bw’abahutu.
Nyakwigndera Perezida Yuvenali Habyarimana yigeze kuvuga kuri ubwo buswa atya:«abanyarwanda bafite indwara yo gutinya kuvuga ukuri, indwara yo mu mutwe yo gutinya no gusaba ibyawe». Ikibabaje ni uko na we yarayirwaye! Ariko birumvikana: imyaka irenga 400 abahutu bamaze mu bucakara bw’abatutsi byatumye ubwoba bubava mu mutwe bugera mu musokoro. Ni aho havuye imyitwarire y’abahutu ko »ukuri wabwiye sobuja (= umututsi) ukumuhakishwa ho ». Birababaje. Tudatinze mu magambo rero icyo abakongomani bakubitishije Kagame ntasobanukirwe rero ni iyi ntambara y’urunwa. Niba ufite amahirwe yo kumva akongereza gake klika aha habanza n’aha hakurikira urebe uko abakongomani bavuga ukuri bashize amanga.
Dusubiye inyuma gato, ni ngombwa gushimangira ko ingabo za Loni zemerewe kurasa hamwe n’igitutu cy’Amerika n’Ubwongereza kuri Kagame abakongomani batabihawe kubera impuhwe. Oya, Amerika n’Ubwongereza babujije Kagame gusubira muri Kongo kubera urusaku, amarira n’induru by’abakongomani. Nkuko abenshi mubizi, Amerika yagerageje guhisha mapingi raporo birayinanira, igerageje kuburizamo n’iya Loni kuri M23 na bwo birayinanira… Ubujura n’iyicarubozo babihagarika gutyo. Nguko uko Kagame atamenye ikimukubise: nta kintu umujura atinya nk’induru.
Icyo abakongomani barusha abahutu bo mu Rwanda ni uko batarebye «umutwe w’inzoka y’inshira» ngo bawutinye nk’uko abahutu babigenza. Umutwe w’inzoka yayogoje akarere k’ibiyaga bigali ari wo Amerika, Ubwongereza, Isilayeli,… ni wo bahereyeho bawuvugiriza induru aho kujya ku murizo Kagame na Museveni nkuko abanyabwoba b’abahutu babigenza.
Mbese hari umunyapolitiki w’umuhutu mwari mwumva atinyuka kuvuga ku mugaragaro ko amahano yagwiriye akarere kacu yatewe n’Amerika yashakaga kujya kwiba muri Kongo? Ni uko batabizi? Ubwoba gusa! Birababaje kumva bivugwa gusa n’abanyamahanga batarebwa n’ikibazo naho twe duhishe nk’ikinyogote umutwe igihimba cyose kiri kugaragara!
Ariko reka ngire icyo nibariza »abahutu b’abamodere »: F. Twagiramungu, A. Gasana, JMV Ndagijimana, JB Nkuriyingoma Gnl Emmanuel Habyarimana… batumije »comferanse mpuzabihugu » yo kurega Amerika k’umugaragaro ko ari yo nyirabayazana w’amahano yagwiriye Urwanda n’akarere (kandi ko babizi neza) hanyuma bagasaba ko iyo politiki ruvumwa yahagarara (car trop c’est trop) bahomba iki? Na bo bajyanwa Arusha, bashyirwa ku malisite y’abaterorisite se cyangwa Amerika yababuza kuzayobora Urwanda? Ntibazi se ko »uwicecekeye aba yemera » ibimukorerwa.
B. AMWE MU MAKOSA AKOMEYE YA POLITKI Y’ABAYOBOZI B’ABAHUTU
Dusesengure amakosa abiri akomeye atumye Kagame n’agatsiko ke bagera abahutu aho ifundi igera ibivuzo: ubwoba, kwibagirwa vuba no gutinya kuvuga ikikuri ku mutima (a) n’ ubujiji ku ngufu z’urunwa (médias) mu ntambara z’iki gihe (b).
a. Ubwoba, kwibagirwa vuba no gutinya kuvuga akari ku mutima.
Abakurambere bacu bahamije ko «Ubwoba burisha uburozi». Barongeyeho bati«Uhongera umwanzi aba amutiza ingufu» zo kumwivugana.
– Ubwoba bw’abahutu, impamvu yo kurimbuka kwabo:
Tariki 01/10/1990 Bili Klintoni yatumije mu ngoro ye Perezida Habyarimna aramubwira ati: «Twagusabye kenshi kudufasha kuvanaho Mobutu no kwiba amabuye ya Kongo urabyanga. Utegegetswe guha ubutegetsi Kagame kuko we yabyemeye. Nibitagenda bityo tuzakwica.» Habyarimana ageze mu Rwanda yavuze gusa ko Inyenzi zirigufashwa n’ibihugu bikomeye. Ikosa rikomeye yakoze ni uko atabwiye abanyarwanda n’Isi yose icyo u Rwanda rurikuzira n’umwanzi w’ukuri warwo, Amerika.
Binarazwi ko Habyarimana yashatse kurega Museveni ku mugaragaro ko ari we utera u Rwanda. Ngo Museveni yamuteye ubwoba ko naramuka amureze «ofisiyelema» arohereza ingo zose za Uganda… Habyara agira ubwoba araruca ararumira! None se guceceka kwa Habyara kwatumye Klintoni na Museveni batamwivugana?
Kuri iyi ngingo y’ubwoba bw’abahutu, mperutse kuganira na bamwe mu «bapolitisiye» ndababwira nti «ko ikibazo dufite kinini ari Amerika ikingira ikibaba Kagame mu marorerwa akora, ikaba ariyo ihiga abahutu bose bajijutse bamwe ikabica abandi ikabajyana Arusha no mu Rwanda kuki mudahindura imvugo ngo muvuge ko Amerika ariyo yateje jenoside mu Rwanda no muri Kongo igamije gusahura ubukungu bw’icyo gihugu kandi ko ibimenyetso bihari?
Abo navuganye na bo bose baransubije bati: ibyo uvuga ni ukuri ariko nta wakwigérekaho Amerika. None se gutinya kuvuga urwango Amerika yanga abahutu bizatuma itabamarira ku icumu ngo hatazasigara uwo kuvuga inkuru kuri jenoside yo na Kagame babakoreye kandi bakibakorera?
– Kwibagirwa vuba, ntibazirikana: imibanire y’Abahutu n’Abatutsi.
Aha ni abavutse gusa nyuma ya 1990 batazi uko Urwanda rwaguwe, abami b’abahutu bakamarirwa ku icumu. Ariko uzi kugirango umuntu agushyingire umukobwa we agamije kukwica. Utazi inyiturano y’abo azabaze ibyo Habyara yakoranye na Kajeguhakwa. Azasobanuze intambara Sendashonga, Bizimungu, Kavaruganda, Twagiramungu … n’abandi twarwanye … n’inyiturano twahawe. Abana bacu ntibagomba gusaba imbabazi nk’aba Sindikubwabo, bakazahorana ipfunwe n’ikimwaro?
Ukuri ni uku: Abahutu n’Abatutsi ntabwo ari abavandimwe. Kuba bagomba kubana mu gihugu kimwe ntibibagira abavandimwe. Igikenewe ni ukunganywa imbere y’amategeko no gusaranganya ibyiza by’igihugu. Ikizwi ni uko abahutu bavugwa na Bikindi bihomahoma, bigira cyangwa se bagahakwahakwa ku batutsi. Ariko ibyo bakora byose, abatutsi ntibazabubaha, ntibazareka kubabonamo «ingirwabantu» zigomba kuba abagaragu!
Erega Rukokoma aracyahanyanyaza avuga ngo «abahutu n’abatutsi ni abavandimwe». Najyane ubumodere iriya … Aho ubwo bumodere bwagejeje abanyarwanda muri rusange n’abe by’umwihariko Imana yonyine ni yo ibizi. Ngo »yarazi ko na bo ari abantu ra! » Abatutsi basuzugura Abahutu nkuko Abahutu basuzugura Abatwa. Uku ni ukuri. Ni uko biri. Ni amateka yacu. Nubwo ari mabi cyane, ateye iseseme tugomba kuyemera. Nta kundi byagenda. Ni umurage twarazwe n’ingoma z’abatutsi. None se imyaka 400 ukongeraho imyaka 20 y’ingoma ya Kagame ntibihagije ngo «injiji z’abahutu zize» zifate umwanzuro? Nizikomeze kwihomahoma nazibwira iki, ariko umwana w’umututsi azazihemba!
– Gutinya kuvuga ukuri n’akari ku mutima:
«Nkunda umugabo ntacyo ampaye»! Koloneli Karegeya amaze kumva uburiganya bw’umucamanza Trevedike ku iraswa ry’indege ya Habyarimana yarahagurutse avuga ashize amanga ati «ikinyoma ntigihinduka ukuri kubera ko kivuzwe n’umufaransa». Umuganda Remigius Kintu na we yabivuze imbere ya TPIR muri aya magambo: «truth is not a function of public opinion or majority vote, nor does it stem from the wishes of the mighty and powerful, but rather it stands in its absolute properties regardless of opinions, purposes or values of anyone and transcends time and space.»
Ngenekereje mu rurimi rwacu ibi bivugwa na Kintu bisobanurwa ko: »ikinyoma ntigihinduka ukuri kubereko cyavuzwe n’abantu benshi cyangwa se ko ibikomerezwa byo kuri iyi Si byifuza ko kibonwa nk’ukuri. Ukuri ni ukuri nyine muri kamere yako kuko kugizwe n’impamo y’ibyabaye, ibiriho cyanga bizabaho ku buryo bugashidakanywaho. »
Birambabaza cyane iyo numvise abahutu nka Dr. Nkiko, Rukokoma, Mme V. Ingabire, Rusesabagina, … bavuga ko bemera ko jenoside yakorewe abatutsi yakozwe n’intagodwa z’abahutu birengagiza ukuri mpamya ko bazi neza: jenoside yakorewe abatutsi bari imbere mu gihugu yateguwe na FPR, irayitangiza yica Habyarimana n’abo bari kumwe, abacengezi bayo bashishikariza kandi banatanga n’icyitegerezo ku birara by’abahutu babyereka uko bagomba gutemagura abatutsi n’abahutu bakekwagaho ko bakoreraga FPR, babarunda ku mihanda ngo abanyamakuru bayifotore…bityo icyitwa jenoside yakorewe abatutsi gifate; ni FPR yanze ko abicwaga n’abacengezi bayo batabarwa.
Ibyo byose FPR yabikoze kugirango ifate ubutegetsi kandi inahanagure icyitwa umuhutu mu Rwanda nkuko Sendashonga na Loni muri mapingi raporo babisobanuye; bityo abatutsi bari hanze babone aho gutura no kororera inyambo zabo. Ibimenyetso simusiga birahari. Ingero: Dr. Charles Kambanda mu kiganiro yagiranye na Serge Ndayizeye hamwe n’ubuhamya bwa J MV Ndagijimana n’ubuhamya bwa Bernard Lugan, ekisiperi ku manza zibera Arusha.
None se kwemera ikinyoma kwa bamwe mu bayobozi b’abahutu bakakigira ukuri baba babiterwa n’uko icyo kinyoma cyemejwe na Loni, Amerika,… cyangwa babiterwa »ni uko ari abahutu nyine bahorana ubwoba mu nda »?
b. Abahutu babagwa nk’abana b’intama n’agatsiko k’abatutsi bafatanyije n’abanyamerika
Kubera ubwoba bwinshi nasobanuye haruguru no kubera ko hari icyo batazi:
Icya mbere bafite imyimvure icagase ku kuntu demokarasi muri Amerika… no mu Bwongereza iteye. Ntekereza ko batazi neza ko muri Amerika abaturage ari bo bategeka, ko bafite ubutegetsi bitari amagambo gusa. Muri make abahutu bibeshya ko Obama afite ubutegetsi butagira umupaka bwo kwica no gukiza uwo ashaka (pouvoir absolu) nk’ubwa Kagame. Ukuri ni uko Obama adashobora gukora ibintu bitandukanye n’imyumvire, ukwizera n’ibyifuzo by’abagize ubwiganze bw’abaturage b’Amerika ku mugaragaro. Ibibi abategetsi b’Amerika bakora biba mu rwihisho cyangwa babanje guharabika abo bashaka kubikorera.
Ingero:
– gusiga Abahutu icyaha cya jenoside batakoze kugirango hekugira ubagirira impuhwe barikubagwa.
– kubeshya abaturage babo, bakabibacengezamo ko Sadamu Huseni ari shitani, afite intwaro za kirimbuzi…
Twibuke ko Abanyamerika ari abakrisitu, bari mu basenga cyane ku Isi. Kwica umuntu muri Amerika bihanishwa kwicwa! Ni yo mpamvu iyo havuzwe jenoside ho, indege z’intambara zigomba guhita zihagurutswa… Politiki yose y’Amerika rero kimwe no mu bihugu bifite demokarasi n’amashyaka menshi igendera ku byifuzo by’abaturage no gushaka abayoboke. Bishaka kuvuga ko abanyamerika barenze 50% bamenyeko Klintoni yateje jenoside mu Rwanda, nta kabuza yafatwa agacibwa urubanza, yatsindwa akicazwa ku ntebe y’amashanyarazi.
Icya kabiri ni uko abayobozi bo mu bihugu bifite demokarasi batinya abanyamakuru cyane cyane badakorera Leta nkuko abahutu b’i Rwanda batinya Kagame. Kuko ibyifuzo, imyumvire, imyizerere ari ko cyane cyane uko abaturage bakunze cyangwa banze ubutegetsi bishyirwa ahagaragara n’abo banyamakuru.
Ibi bishaka kuvuga ko umuntu wese ushaka guhindura politi mbi y’Amerika cyangwa y’Ubwongereza yo gufasha FPR kurimbura ubwoko bw’abahutu mu Rwanda agomba gukora ibyo ashoboye byose kugirango abaturage n’abanyamakuru b’ibyo bihugu bamenye iyo politiki ya ruvumwa y’ihonyabwoko. Ngibyo ibyo Kambale Musavuli hamwe n’ishyirahamwe rye bakubitishije Kagame ntamenye ikimukubise!
Ariko reka nibarize. Niba abahutu badashoboye kurwana, no gutabaza, bakavuza urwamo bati yemwe nimudutabare Kagame n’Abanyamerika batumariye ku icumu kandi batuziza ubusa, na byo bibananire koko? Genda bahutu mugira ubwoba… muri intama pe!
Twanzure
Amerika ni »umwanzi w’Abahutu bo mu Rwanda ». Amerika ifitanye na Kagame umugambi wo guhanagura ku Isi umuhutu wese ufite »ingengabitekerezo ya jenoside! » Ni ukuvuga umuhutu wese warujijutse muri 1994. Umugambi wayo ni ukugirango uruhare yagize mu cyitwa »jenoside yakorewe abatutsi » na jenoside yakorewe abahutu bitazashyirwa ahagaragara.
Aba combattants congolais bari mu myigaragambyo mu Bwongereza
Birumvikana ko abahutu basubiranye ubutegetsi byose babikubita hasi, isi yose ikumirwa. Uwo mugambi mubisha ugaragarira muri aya magambo ya Russe Fengolidi, intumwa ya Obama: »abatutsi ba M23 bafite uburenganzira bwo gushyikirana na Kabila ariko abacikacumu b’abahutu (byemejwe na Loni muri mapingi raporo) bo muri Kongo, FDLR bagomba kwicwa cyangwa bakajyanwa bunyago mu Rwanda.
Twibuke ko »uhishira umurozi akakumaraho urubyaro » kandi ko »uhongera umwanzi abamutiza ingufu » zo kumwivugana.
Guhindura politiki y’Amerika n’Ubwongereza ku Rwanda birakomeye cyane udakoresheje imyigaragambyo simusiga n’itangazamakuru cyane cyane iryo muri ibyo bihugu kugirango abaturage babyo bamenye ibibi abayobozi bakorera abahutu. Ni yo mpamvu Kagame akoresha amafaranga atagira ingano mu kugura iryo tangazamakuru n’ »abalobiste bo kumutaka ». Ni ngombwa kumenya ko itangazamakuru rikorera amafaranga. Ubazaniye amafaranga wese baramwakira, ni umwami.
Umukuru w’ishyaka ISHEMA, Padiri Tomasi Nahimana, aherutse gusaba abayobozi b’amashyaka yose arwanya ubutegetsi bw’agatsiko ka Kagame guhura mu maguru mashya ngo bigire hamwe icyo bakora mu rwego rwo kwamagana gahunda ya »ndi umunyarwanda » n’akarengane gakabje umuyobozi w’Ishyaka FDU, Mme V. Ingabire aherutse kugirirwa na Kagame amukatira igifungo cy’imyaka 15 y’akamama.
NJYE MBONA IKIGOMBA GUKORWA UBU ARI UGUTEGURA IMYIGARAMBYO SIMUSIGA YO KWAMAGANA POLITIKI Y’AMERIKA N’UBWONGEREZA MU KARERE K’IBIYAGA BIGARI.
Iyo myigaragambyo yaba ifite umugambi:
– gusobanurira isi yose umugambi wo kurimbura abahutu mu Rwanda (intention et planificaion) n’uburemere (ampleur) bya jenoside yakorewe abahutu. Umugambi ugaragarira mu rwandiko rwa G. Gahima na Dusaïdi rwashyizwe ahagagara tariki ya 30/04/1994 aho FPR yagaragaje umubare n’urwego (rang social et f(x)) by’abahutu yagomba kwica ikimara gufata ubutegetsi.
Igitangaje nuko muri iyo barwa, abagize opozisiyo bose bagomba kugirira kopi, FPR yemeza ko jenoside ITAKOREWE ABATUTSI, ko yakorewe abanyarwanda. FPR yashyize ahagaragara abahutu yarigambiriye kwica muri aya magambo: »kuva kuri perezida wa repubulika kugeza kuri nyumbakumi, kuva kuri regiteri wa iniverisite kugeza kuri mwarimu w’ikiburamwaka, abagoronome bose, abacuruzi, abanyamadini… abasilikari, abajandarume n’abapolisi b’abahutu bose bose ni abajenosideri bishe abahutu b’abamodere n’abatutsi. »
Mu gihe amategeko ahana y’icyo gihe yateganyaga igihano cy’urupfu, birumvikana neza ko abo »bajenosideri » bagombaga kwicwa. Ni cyo FPR yakoze itiriwe igeza izo ngirwabantu imbere y’ubucamanza! Ngiyo jenoside y’ukuri, yateguwe, abayiteguye bakabwira amahanga abo bateganya kuzica kandi bakabica koko.
Ufashe rero banyumbakumi (= 10% by’abahutu), abakonseye b’amakomini n’ababurugumesiteri b’abahutu (+- 800.000) + abarimu (+- 100.000) + abagoronome (+- 50.000) + abiciwe ikibeho (+- 10.000) + abavugwa na raporo ya HCR (+- 40.000) + abasilikari (+- 50.000) + abadepite + abishwe mu ntambara z’abacengezi Ruhengeri na Gisenyi (+- 500.000) mu 1994-95 … kandi bose bishwe »efegitivema » na FPR nkuko ubuhamya bwa Sendashonga bubyerekana ukongeraho mapingi raporo (+- 500.000) usobanukirwa neza n’uburemere bwa jenoside yakorewe abahutu.
Abaturage batazi gusoma no kwandika basigaye (+ de 2.000.000) bakwa ubwenegihugu na gacaca. Ubu abana babo ni bo batahiwe. Bagomba gusaba imbabazi mu izina ry’ababyeyi n’ubwoko bwabo z’ibyaha batakoze kandi batazi niba ababyeyi cyangwa ubwoko bwabo bwarabikoze koko.
Ni ngombwa ko isi yose ibimenya ubu. Ni ngombwa ko ubu isi yose imenya ku mugaragaro ukuri
kugaragaza uruhare Amerika n’Ubwongereza byagize muri jenoside y’Abanyarwanda:
- kwerekana uko Amerika yatoje ikanafinansa FPR mbere yo gutera u Rwanda;
- kwerekana uko Amerika yakingiye ikibaba ikanafinansa Museveni wari wateye u Rwanda ku mugaragaragaro;
- kugaragaza uruhare rw’Amerika mu gutangiza jenoside yakorewe abatutsi bari mu Rwanda mu 1994, ifasha Kagame kwica Habyarimana… na Ntaryamira, no kwanga gutabara abicwaga. Aha ni ngombwa gusobanuza agaciro ka »imunite » Obama yahaye Kagame mu rubanza aregwa na ba Mme Habyarimana na Ntaryamira;
- kwerekana ko abasirikari b’Amerika bârihamwe n’aba Kagame mu gukora jenoside yakorewe abahutu imbere mu gihugu no muri Kongo;
- kwerekana uruhare rw’Amerika mu mikorere igayitse cyane ya TPIR;
- kugaragaza uruhare Amerika ifite mu kubuza ko demokarasi isesekara mu Rwanda ishigikira Kagame n’agatsiko ke;
- kugaragaza ko Amerika ishyigikiye ivanguramoko mu Rwanda aho ishyigikira ku mugaragaro ubutegetsi bw’agatsiko k’abatutsi gafite politiki ya »apartheid » ikorerwa abahutu.
– imyigaragambyo yaba igamije gusaba:
- ko Klintoni, Toni Blaire, Romeo Dallaire na Mwinyi bashyikirizwa ubutabra kubera uruhare bagize muri jenoside zo mu Rwanda no muri Kongo. Nta imunite bagifite;
- guhagarika ubufatanye bwose Amerika ifitanye n’agatsiko ka Kagame karegwa jenoside yakorewe abatutsi, abahutu, abakongomani, … no kurwanisha abana b’ibibondo;
- gusaba ko mapingi raporo kimwe n’izindi raporo zose zivanwa mu bubati;
- gusaba ko ibirego bya Brugere w’umufaransa na Meleresi wo muri Esipanye byakubahirizwa ubu, Kagame n’agatsiko ke bagafatwa bagashikirizwa ubutabera;
- gusaba ko abafungiwe politiki bose bahita bafungurwa;
- gusaba ko ONU, UA na UE byakwemerera kandi bigafasha opozisiyo iri hanze gushyiraho guverinema igizwe n’abahutu n’abatutsi (Gushyira mu bikorwa amazerano y’Arusha: Hagati ya Mme Victoire Ingabire, Deo Mushyadi na Bernard Ntaganda hatorwamo perezida w’agateganyo kubera ubwitange bwabo burenze urugero. Faustini Twagiramungu akaba 1er ministre w’agateganyo).
Hagomba kwandikwa udutabo, hagakorwa n’amavideo nibura 200 mu cyongereza n’igifaransa birimo ibirego byose biregwa Amarika n’ibisabwa; hanyuma bigashyikirizwa abayobozi bose bo kuri iyi Si n’abanyamakuru. Imyigarambyo igomba kubera mu Bubiligi imbere y’icyicaro cya UE. Hakenewe nibura abantu bangana n’abari mu myigaragambyo yo kwamagana Kagame i Paris. Hagomba gutumizwa itangazamakuru ryose ry’Isi. Ni ngombwa gufatanya n’abakongomani. Iyi myigaragambyo igomba kuba buri mezi atandatu kugeza Kagame n’agatsiko ke bafashwe.
Ngo »inkumi nziza cyane yabuze umuranga yaheze mwa nyina ». Naho abafaransa bati: »On ne change pas l’équipe qui gagne » (umutoza ntahindura ikipe iri gutsinda). Kambale Musavuli na bagenzi be ni abahanga mu »ntambara y’urunwa » bafite inshuti zikomeye kuri iyi Si kandi basobanukiwe n’akarengane kagirirwa abahutu bo mu Rwanda. Ushaka guhindura ubutegetsi mu Rwanda rero agomba kubashaka bakamubwira ibanga bakubitishije Kagame ntamenye ikimukubise.
Niyemeje gutanga amaero 500 ku myigaragambyo ya mbere na 100 buri mezi atandatu mu rwego rwo gushyigikira iyi myigaragambyo. Kugirango ibi bititwa kucyatsa, ntanzeho JMV Ndagijimana ho garanti. Niba byemejwe ko iyi myigaragambyo ntakabuza izabaho ni we nzayanyuzaho.
Niba utababajwe n’ akarengane intwari Mme Victoire Ingabire, Deo Mushayidi… na Bernard Ntaganda bagiriwe, ntunababazwe n’abawe bishwe n’inyenzi-nkotanyi girira noneho impuhwe abana bawe, abuzukuru,… bagomba gupfukamira abatutsi ubuziraherezo, bakazapfana ipfunwe n’ikimwaro. Maze ubwire umutima wawe ubwire n’inshuti yawe uti »aka karengane kagomba guhagara ubu. Tekereza icyo wowe wabona cyakorwa ubu maze ukibwire abandi. Tuve mu bigambo gusa n’udukuru N’UDUTANGAZO twandikwa kuri net, TUDAFITE AGACIRO NA MBA, dutangire ibikorwa bya kigabo.
Samweli Lyarahoze,
Source: Ikaze Iwacu
Tariki ya 21/12/2013