GLPOST

UGANDA: UWAHOZE ARI UMUYOBOZI MU KARERE KA RUBAVU WITWA IZAYI, NAWE YAGEZE MU NKAMBI YA RWAMWANJA.

24 novembre 2013

Amakuru akomeje kugera ku Ikaze Iwacu, aturutse mu nkambi y’impunzi ya Rwamwanja muri Uganda, aho ubu iyi nkambi imaze gusa niyigaruriwe n’abarwanyi ba M23 batsinzwe urugamba muri Kivu y’amajyaruguru mu ntangiririo z’ugushyingo 2013, aravuga ko abo barwanyi bakomeje kwisuganya, kandi ko n’abari bahungiye ahandi bari kuza muri iyi nkambi.

Kuri iyi foto nubwo itagaragara neza, murabonaho abapolisi baba barinze uwitwa ERIC, mu bikorwa byo kwegeranya aba M23.

Amakuru Ikaze Iwacu ikesha umwe mu ba polisi ba Uganda barinze iyo nkambi, aravuga ko, uwahoze ari umuyobozi mu karere ka Rubavu mu Rwanda, witwa Izayi, waje kwigira muri M23 akabamo n’umuyobozi mu bya politiki, nawe ngo tyageze muri iyo nkambi ya Rwamwanja. Ariko amakuru ava mu mpunzi avuga ko Izayi bigaragara ko ari guhezwa cyane na wa LT Col Deo Ndayisenga, ushinzwe ibikorwa byo kwisuganya, akaba kandi byamaze kumenyekana ko akoresha ibyangombwa bya UGANDA, yitwa MUGISHA PETER.

http://ikazeiwacu.unblog.fr/2013/11/23/lt-col-deo-ndayisenga-niwe-ukomeje-kwegeranya-ibisigazwa-bya-m23-mu-nkambi-zimpunzi-i-bugande/

LT Col Deo Ndayisenga ngo amuziza ko ngo hari 600$, Izayi yavanye i Kampala, ayahawe n’abarundi, none ngo yayariye ndetse ngo akaba yaranatumye inka z’umwamiMWAMBUTSA , uzwi cyane muri teritwari ya Rutshuru, zitagurishwa ngo hatangwe inkunga ihagije, ahubwo ngo Izayi yafashije umwami Mwambutsa, gushaka urwuri rwazo i Gisoro. Ngo hatagize igihinduka umwami Mwambutsa nawe azagera mu nkambi ya Rwamwanja ku wa kabiri cyangwa ku wa kane w’iki cyumweru kigiye gutangira.

Aya makuru kandi akomeza avuga ko LT.Col GASASIRA John wavuye mu gisirikare cy’u Rwanda afite ipeti rya Capitain n’abandi barimo abahoze ari abapolisi muri M23, bari gukwepa ibyo bikorwa byo kwisuganya.  Uyu mukoloneli atinya cyane ko Paul Kagame yazamwirenza amubonye urwaho.

LT. Col GASASIRA John, numwe mu basirikari batorotse M23 igihe Gen Bosco Ntagandayafatwaga, ubu nawe akaba ari mu nkambi ya Rwamwanja, naho umuryango we, uracyari mu Rwanda, kandi ngo inzego za DMI zababujije uburyo aho batuye mu BIGOGWE, aho babasaba kuzana umuhungu wabo mu Rwanda.

Muri make, ngo aba M23 bamaze kuba benshi cyane mu nkambi ya Rwamwanja, ubu kandi ngo bari kugenda bahigisha uruhindu, abasore b’abahutu bagiye bakorana ngo babazane mu bandi, kubera ko bafite ubwoba ko bazatanga amakuru, maze amahano bakoreye muri RDC akajya ahagaragara.

Nyamara bashatse bacisha make, kubera ko hari benshi bazavuga ibyo bakoze muri Congo. Ubuse za Mai Mai ziri kwishyira mu maboko ya FARDC ubutitsa bazabafunga umunwa? Ubu igihe kirageze ngo bishyure amaraso y’inzirakarengane bamennye.

Gasigwa Norbert

Ikazeiwacu.unblog.fr

Exit mobile version