UKO MBIBONA: “ NDI UMUNYARWANDA” ITURUFU NSHYA YA FPR

Nk’ Umusomyi w’ umunyarwanda kandi ukunda u Rwanda, nemera ko FPR yaba yarasanze uko yashakaga ko ubumwe n’ Ubwiyunge by’ Abanyarwanda bigerwaho bitaragezweho, igahitamo gutegurirana umukino ubundi buhanga ihereye kubakuriye ikipe nyarwanda, bose batwaye iturufu bari bibagiwe ya Ndi Umunyarwanda ubu ikaba ariyo igezweho.

Ku mazina yanjye bwite Ayirwanda Vladmir, nkurikije ibikorwa bya FPR Inkotanyi n’ imikorere yayo, mbere na mbere nemera ko nta nakimwe yakoze cyoroshye cyangwa gisobanukira buri wese mu ntangiriro, nyamara ariko kugera n’ uyu munsi ibyagezweho byose biri mu byatuma tuvuga ko yakoreye impinduka zifatitse u Rwanda ndetse n’ Imibreho y’ Abanyarwanda kuburyo bugaragara nk’ uko amahanga abihamisha kuduha ibikombe bitandukanye.



Uhereye ibumoso ni Umunyamabanga wa FPR Bwana Francois Ngarambe na V/ Chairman wa FPRBazivamo Christopher

Gusa ibi byose hari ingaruka byateje imbi n’ inziza, ariko ugasanga byanga byakunda ariko byagombaga kugenda kugira ngo umwuka w’ Ubuzima, kubana n’ Icyizere cyo kubaho bigaruke mu benegihugu

Twibukiranije bimwe muri ibi, twavuga nk’ Urugamba rwo kubohora igihugu, ibi iyo bidakorwa hari ubwo u Rwanda ruba rusigaye ku mateka cyangwa se rutakitwa u Rwanda kuko ntawamenya aho rwari kba ruhagaze uyu munsi iyo rutaza kubohorwa, ariko kandi hari abanarurwanye usanga ubu barahungabanijwe narwo ndetse tutibagiwe na bamwe mu barukuyemo bumuga bakaba ubu nta n’ imibereho ifatitse bafite, nkaba nibaza ko biterwa no gufata abantu bose kimwe.

Kumvisha abarokotse Jenoside baba abari mu gisirikare n’ abandi ko bagomba kubana ntawutekereza kwihorera ndetse n’ uwavugaga ibijyanye nabyo yarahanwe, ibi byatumye benshi bacisha macye, gusa byongera ihungabana kuko ntawapfaga kuganira ibyamubayeho uko yiboneye.

Ibi ariko byatanze ihumure rikomeye kumiryango yari yarakoze Jenoside binabyara intangiriro yo gutangira kwiyumvamo ko amaherezo hazaboneka n’ Ubutabera kandi bugomba kubahwa no kubahirizwa, kugerza magingo aya ikibazo cy’ ubutabera kikaba cyaracyemtse nk’ uko ubutabera mpuzamahanga bwabigaragaje bukaba bwoherereza u Rwanda imanza zitandukanye.

Habayeho kandi no kongera ingengo y’ Imari y’ Igihugu bivuye mu misoro na n’ ubu ikivugisha benshi amangambure, kuko bigeze n’ aho umuntu asorera ubutaka, agasorera inzu ibwubatseho kandi ari ubutaka n’ inzu byose ari ibye.

Aha ho abanyarwanda bemera ko imisoro ari ngombwa, ariko ikabije kuba hejuru bakanavuga ko ingengo y’ Imari yiyongera ikazamura imifuka y’ abahembwa imishahara y’ Intagereranywa n’ ifaranga ryabo mu ma banki rikagwira, ariko rbanda rugufi rgatahira gusoromwaho imisoro gusa.

Ibi nibyo byanatumye dutangira kwitoza kudapfukamira ab’ Inkunga, kuko banze gutera inkunga rurigoboka, ikindi hagiye haboneka no kwishingira abaturage batishoboye hagamijwe kubahindurira ubuzima nko muri ya gira inka, ubwisungane mu kwivuza, inkunga z’ ingoboka, ubudehe n’ ibindi.

Habayeho no gushyiraho inkiko Gacaca zatumye amakuru yari yihishe mu bantu amwe muriyo ajya ahagaragara ndetse haboneka ababa abere, abandi barahanwa. Iyi ijyaho abantu bumvaga bitumvikana ukuntu abaturage batize amategeko bazasesesngura ibyo byaha bagacira bagenzi babo imanza.

Ibi byarakozwe ariko bamwe mu bari baragize amahirwe yo kurokoka Jenoside barongera baricwa akenshi bikorwa n’ abagiraga ngo bazimangatanye ibyaha bakoze. Imiryango yabo bishwe nta gisa n’ Impozamarira zidasanzwe bagenewe n’ Inkiko gacaca, ariko byibuze hamenyekanye n’ aho abantu bagiye bicirwa mu 1994 n’ ubwo hari n’ abandi baburiwe irengero (batamenyekanye aho baguye).

Habayeho kandi n’ Inkundura yo gusenyera abantu mu mujyi wa Kigali ngo hagamijwe kubaka umujyi ujyanye n’ igihe, ibi byatumye tugira umujyi ugaragara neza abifite bawugiramo imiturirwa yurunyurane, abatishoboye bamenera munkengero zawo harimo n’ ababogozaga.

Ntawakwirengagiza ko iyi gahunda yo kwimura abaturage hubakwa mujyi n’ ibindi bikorwa by’ iterambere ko uko yatangiye bizeza abatrage ingurane atariko byaje kugenda kuko kugeza magingo aya, hari abaturage batarabona ingurane kandi banabujijwe kugira igikorwa bakorera ku butaka bwabo kva mu mwaka wa 2008. Urugero ni nko mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Bugesera.

Ubu rero noneho hagezweho inkundura ya “Ndi Umunyarwanda”, iyi yo uwo ariwe wese arayumva akibaza impamvu abayobozi batangiye kuvuga ya moko twari tumaze kwizera ko agiye kuzasigara ari nk’ amateka yaranze u Rwanda ndetse n’ uwashoboraga kubibwira undi mu minsi ishize byarashoboraga kumuhanisha, ariko abayobozi bakaba batangiye gukora icyo twakwita nko kuyamamaza.

Haribazwa niba bitagiye gutuma abantu bongera gutinda kubyo baribyo cyane cyane nk’ Abakibyiruka batajyaga banabitindaho baratangiye no gushakana ubona birimo ukwizerana guhagije, n’ ubwo wenda abakuru bo hariho aho ubona ko abantu hari ubwo baturanaga ariko ntibagirane umubano ugaragara.

Ndi Umunyarwanda niba koko itabaye iyo guha gusa urubuga abari barabuze aho gusabira imbazi kubushake cyangwa ntarubuga babonaga rwo kwisanzura, ntibizakorerwe mu kigare kandi ngo byake ireme ubukana bwa Jenoside ngo byongerere intimba abayirokotse, kuko birashoboka.

Ntawashidikanya ko bizaba ari kamwe mudushya tw’ ingenzi kandi twa ngombwa FPR izaba ikoze nyuma ya Agaciro Development Fund, na turiya twavuze hejuru ndetse n’ utundi tutavuzeho, kuko bizaba bigaragaje akamaro ko kutihagararaho.

Nk’ umunyarwanda, numva ko iyi gahunda ya ndi umunyarwanda itakagombye kuba ikigare cyangwa agahato, ahubwo abari barabuze umwanya wo gusaba imbabazi akaba aribo bazisaba ndetse n’ abandi bari batarumva buremere bw’ amakosa bakoze akaba aribwo bacyumva inkomanga mu mitima yaba, akaba aribo bazisaba kuko ntabwo kuba Jeniside yarakozwe mu izina ry’ Abahutu bivuze ko Abahutu bose bakoze Jenoside.

Uku niko mbibona. Ayirwanda Vladmir

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo