GLPOST

Umugore uvuye mu kabyiniro yagonze n’imodoka Umupolisi wo mu muhanda

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, hafungiye K.E, umugore w’imyaka 32 y’amavuko, nyuma y’aho mu museso wo kuri iki Cyumweru, tariki ya 27 Mata 2014, ku Gishushu mu murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, yagonze Umupolisi, imodoka yari atwaye ayiha umuriro, aza gufatirwa Kicukiro.

 

Uyu mugore akekwaho guhagarikwa na Polisi yo mu muhanda akanga, gutwara ikinyabiziga yasinze, kugonga Umupolisi no kwirukanka amaze gukora ikosa. Iyi modoka yari itwawe n’umugore yarimo abandi bantu babiri bose bavuye kubyina.

 

Umupolisi wagonzwe yakomeretse bikomeye ajyanwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

 

K.E aganira n’itangazamakuru, kuri Sitasiyo ya Polisi imucumbikiye, yavuze ko yatwaraga imodoka adafite uruhushya rumwemerera kuyitwara, ati “Natwaraga imodoka nta permit, bampagaritse ndakomeza. Kumugonga ni impanuka yabaye, kuko nashatse no kumukatira biranga. Sinamugonze mbishaka vraiment. »

 

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, Supt JMV Ndushabandi, yatangaje ko uwo mugore yahagaritswe inshuro ebyiri yanga, bigeza n’aho agonga Umupolisi.

 

Yagize ati « Ntawemerewe gutwara yasinze, ntawemerewe gutwara adafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, nta n’ufite uburenganzira bwo kugonga akiruka. »

 

Supt Ndushabandi akomeza agira ati « Umupolisi mu muhanda ahagarariye urwego rw’umutekano, gukinisha kumugonga rero, kandi anafite n’imbunda bishobora gutuma hari andi makosa aba kuko na we ari umuntu. Musabwa rero kubaha inzego z’umutekano, igihe baguhagaritse ugahagarara kuko uba unirinda ingaruka mbi zishobora kuvuka igihe wasuzuguye, byatuma bagukekaho ibindi. »

 

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko gutwara nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bihanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 50,000 , ubusinzi buhanishwa 180,000Frw, na ho kwiruka wanze guhagarara bihanishwa 150,000Frw.

 

Ukomerekeje cyangwa se akica atabigambiriye ahanishwa ingingo ya 156-158, zo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Ingingo ya 158 iteganya ko ugonze agakomeretsa umuntu atabigambiriye, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani kugeza ku mezi abiri, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni. Imodoka yagonze irafungwa, urukiko rumaze kugena indishyi z’akababaro k’uwakomerekejwe, hatabonetse ubwishyu, itezwa cyamunara. Ariko uwagonze aramutse afite indishyi ku giti cye imodoka ntiyagurishwa.

 

anthere@igihe.rw
Exit mobile version