Umuhanzi Tom Close asanga yarakabije inzozi

 

Umuhanzi Tom Close atangaza ko nyuma yo kuba yari umuhanzi, kandi akabikora ari ibintu akunze, ubu yishimira ibintu bibiri by’ingenzi yagezeho kuko abifata nk’inzozi yakabije, ibyo bikaba ari ukuba kugeza ubu ari umugabo mu rugo, ndetse no kuba ari umuganga kuko kubifatanya byose bimunezeza cyane.

 

Nk’uko tibukesha Inyarwanda.com, Tom Close atangaza ko mu buzima bwe yagiye agira inzozi nyinshi ariko kugeza ubu izari zikomeye muri zo akaba yarazikabije, akaba yumva ari ibintu bimunezeza cyane kandi akanabishimira Imana kuko yabashije kumusubiza ikamufasha kugera ku byo yahereye cyera yifuza kuzageraho.

 

Tom Close yagize ati: “Nkiri mu ishuri kimwe n’abandi banyeshuri bose nifuzaga kwiga nkarangiza, ariko ikintu gikomeye nifuzaga ni ukugeza igihe ngahabwa inshingano zo kuvura abantu, nkitwa umuganga nkabikora nk’akazi ariko nanone nk’ikintu nishimira kuko nakundaga abaganga kuva nkiri umwana. Kuba umuganga si akazi gusa, njye mbifata nk’amahirwe nabonye yo gufasha abantu nk’uko nanjye nafashijwe n’Imana nkabasha kubona ubumenyi bwo kubikora, nta kinezeza umuganga nko gukora akazi ke akabona uwari ubabaye yagaruye ubuyanja”.

 

Tom Close kandi akomeza avuga ko uretse kuba yarifuzaga kuba umuganga akabigeraho, kubaka akaba umugabo mu rugo nabyo yabisabye Imana kenshi none ubu akaba yarabihawe, akumva ko nabyo ari nk’inzozi zikomeye yakabije mu buzima bwe. Ubu Tom Close ni umugabo mu rugo, nyuma y’inshingano z’urugo akagerekaho akazi katoroshye k’umuziki nyamara si ibyo gusa kuko ari n’umuganga ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru, ibyo byose akabifata nk’intera ishimishije yagezeho mu buzima bwe.

 

Yakomeje agira ati: “Nshimira Imana mbere ya byose, ibyo nagezeho mbikesha ubushake n’ubuhanga bwayo ndetse n’abantu bayo yampaye ngo bamfashe, kuba mfite abantu batandukanye bagiye bamfasha mu rugendo rw’ubuzima naciyemo haba mu muziki no mu bindi byose navuze, mbishimira Imana kuko niyo yabampaye, inshuti zanjye nzishimira ubwitange n’ubudahemuka ariko nshimira kurushaho Imana yazimpaye, iyo mbitekereze numva nezerewe cyane”.

 

IMBERE.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo