Umuherwe Kagame aho kujya gushyingura Mandela yari yibereye muri Amerika aho yarimo agura inzu ifite agaciro ka miliyoni 5 z’amadorari yarishye nta nguzanyo (Cash).

Kagame and rich peopleKagameinauburn

Nkuko byumvikanye kuri Radio Itahuka mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza 2013, Umunyamakuru Jean Paul yaduhishuriye aho Perizida Kagame we yari yagiye. Kagame yanze kujya kwifatanya n’ abandi muri Afrika y’ Epfo ahitamo kuza muri Amerika kwifatanya hamwe nabaherwe asangira nabo umuvinyo uhenze. Nkuko Jean Paul yabitangaje kandi n’abantu benshi babizi neza bakaba babyemeje, Perezida Kagame yari aje gusinya impapuro z’inzu aherutse kugura muri Boston ifite agaciro ka miliyoni 5. Iyumvire nawe icyo umunyamakuru Jean Paul yabivuzeho:

 

 

Ababizi neza rero bavuga ko yayiguze nta nguzanyo bivuga ko yahiguze cash. Ibi birasobanutse neza aho amafaranga abavandimwe bacu bari gushyira mu kigega agaciro ari kujya. Aho kubaka imihanda cyangwa ibitaro, ayo mafaranga Kagame arimo kuyaguramo amazu ahenze muri Amerika. Banyarwanda rero akaburiwe n’impongo. Mufungure amaso murebe kandi musobanukirwe nibiri kubera mu gihugu cyacu. Kuba Kagame yavuze ko azajya kunamira Mandela ku wa gatandatu ntabwo bizasimbura kuba atarashoboye kwifatanya n’abandi. Nibyo bita kwisama wasandaye. Hasi aha urabona ikiganiro cyose niba ushaka kugikurikirana:

New Politics Progressive Internet Radio with RadioItahuka on BlogTalkRadio

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo