Diana Kamuntu, umukobwa wa Perezida Museveni
Nyuma y’uko perezida wa Uganda Yoweli Museveni asinye itegeko ryamagana abaryamana bahuje ibitsina mu gihugu cya Uganda, umukobwa Diana Kamuntu we yamaze gutangaza ko atishimiye iri tegeko kuko mubo ryamagana nawe arimo.
Mu kiganiro yakoreye kuri radiyo yo mu gace ka Mabrara itashyizwe hanze nk’uko ikinyamakuru Abriluno cyabyanditse, Diana Kamuntu Museveni, umukobwa wa perezida Yoweli Museveni yatangaje ko atishimiye ibyo se yakoze asinya ririya tegeko aho yemeye ko nawe aryamana na bagenzi be aho yagize ati, “ndyamana n’abo duhuje ibitsina. Nabimenye nkiri umwana muto. Nk’umuntu w’umukirisitu nk’uko ndiwe kuva nabaho ntabwo nzihanganira itegeko iryo ariryo ryose ribangamira abantu mu gihugu cyitwa ko kigendera ku mategeko bizakurura urwango mu bantu bitewe n’uburyo we (Museveni) yumva ibintu.” […]