GLPOST

Umukozi wo mu rugo warimo yoza imodoka ya sebuja yabonyemo igikapu kirimo miliyoni 30 aragiterura arigendera!

Musanze: Babiri mu maboko ya Polisi bakurikiranweho kwiba miliyoni 30

 

Nyuma y’imisi itatu Polisi y’u Rwanda ishakisha umusore witwa Habinshuti Jean de Dieu uri mu kigero cy’imyaka 26 ubu yatawe muri yombi aho afungiye kuri sitasiyo ya Muhoza ho mu karere ka Musanze.

 

Habinshuti ukurikiranweho kwiba amafaranga y’u Rwanda miliyoni 30.920.000 nyuma y’uko afatiwe mu karere ka Musanze agifite ayo mafaranga uretse ko yari yakoreshejemo asaga ibihumbi 400, yatangarije IGIHE ko atari asanzwe agira ingeso yo kwiba.

 

Yagize ati “Nibye aya mafaranga uwo nakoreraga i Kigali. Nanjye ntabwo nari nabigambiriye ahubwo nagiye gufungura imodoka ngo nyoze nk’uko nari nsanzwe nkora akazi ko mu rugo iyo boss yazaga, nafunguraga imodoka nkayikorera isuku. Nk’ibisanzwe rero hari ku mugoroba nyifunguye mbonamo igikapu bityo ngira amatsiko yo kureba ikirimo mbonye ari amafaranga nigira inama zo kuyatwara, ariko ubu ndicuza nkaba nsaba n’imbabazi.”

 

Aha niho aba basore bafatiwe na Polisi

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Hitayezu Emmanuel yatangarije IGIHE ko bataye muri yombi abasore babiri aribo Habinshuti Jean de Dieu ukurikiranweho kwiba amafaranga mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo aho hamwe na mubyara we Karimunda Jean Bosco.

 

Bombi bakodesheje inzu mu karere ka Musanze, mu murenge wa Musanze, mu kagari ka Cyabararika. Hitayezu akomeza avuga ko nyuma yo kugezwaho ikirego bakurikiranye aba basore kugeza ubwo babafashe kandi bakabafatana aya mafaranga nubwo bari batangiye kuyakoreshaho.

 

Akomeza atanga ubutumwa n’impanuro ko atari byiza kurarana amafaranga menshi nk’aya ko abantu bajya bakoresha impapuro zabigenewe nk’amasheki ndetse waba ufite n’amafaranga nk’aya ukayashyira kuri banki.

 

Nyir’ukwibwa utarashatse gutangaza amazina ye yabwiye IGIHE ko nyuma yo gusubizwa amafaranga ye we avuga ko yari yayabikuje agiye kuyakoresha mu mirimo ye y’ubucuruzi. Ashima cyane Polisi y’u Rwanda kubw’imbaraga igaragaza mu kurengera Abanyarwanda mu kubungabunga umutekano wabo ndetse n’ibyabo.

 

Amafaranga yose hamwe aba basore bafatanwe ni Frw8,288,670, Amadolari ya Amerika 10,000 hamwe n’Amayero 16,000. Bavuga ko bari bahisemo kuza kwicumbikira i Musanze ko kuko bari barigeze kuhakorera, bakaba bakomoka mu karere ka Ngororero.

 

isaie@igihe.rw

 

Exit mobile version