Umunyarwanda wakoranaga na Al-Shabaab yishyikirije Police ya Kenya

 

 

Pascal Bizimungu alias “Big man Abdirizak” uvuga ko ari Umunyarwanda, aherutse kwishyikiriza Police ya Kenya y’ahitwa Mandela, asaba ko Guverinoma y’icyo gihugu yamurindira umutekano kuko abarwanashyaka b’umutwe w’inyeshyamba wa Al-Shabaab yakoranaga nawo bashaka kumwica.

Bizimungu ngo yishyikirije Police kuko yari arambiwe ibikorwa bibi bya Al-Shabaab.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuwa mbere w’iki cyumweru, Bizimungu abajijwe impamvu ahisemo kuva muri Al Shabaab yagize ati “Ndambiwe ibikorwa bya Al-Shabaab. Twakoze ibintu byinshi bibi kandi twishe inzirakarengane nyinshi none ndarushye. Nagenze ibilometero birenga 50 kuva Jilib kuko bashakaga kunyica.”

 

Ibinyamakuru “The star” na “coastweek” cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru kivuga ko Bizimungu avuga ururimi rw’Igisomaliya, Igiswahili, Icyongereza n’Ikinyarwanda.

 

Ubuzima bwa Bizimungu

 

Bizimungu w’imyaka 33 yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko avuga ko yageze muri Kenya bwa mbere mu 1996 ari imfubyi, azanwa n’umushoferi ngo yibuka ko yitwaga Juma watwaraga imodoka za ZUURA zakoraga hagati ya Mombasa na Kigali. Icyo gihe ngo yari kumwe n’undi muntu witwa Musa.

 

Bizimungu agira ati “Musa yansize mu gice cy’inganda cya Nairobi ku igaraje (aho bakorere ibinyabiziga), aho najyaga abakanishi baho mu kazi kabo ka buri munsi bakajya banyishyurira ibyo kuntunga.”

 

Nyuma ngo yaje kwirukanwa na nyir’igaraje amaze kuvumbura ko yabibaga ibyuma akabijyana kubigurisha.

 

Kuva yakwirukanwa ngo yakomeje kujya azerera ku mihanda ya Kenya, yaje gukora impanuka mu muhanda avunika ukuguru, ariko aza gufashwa n’umupadiri wo muri Kiliziya Gatolika wo muri ‘South B’ ajya kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Kenyatta “Kenyatta National Hospital (KNH)”.

 

Amaze gukira yaje kujyanwa mu Burengerazuba bwa Nairobi mu kigo “Kwetu Home of Peace” i Madaraka yinjizwa mu ishuri, atangira umwaka wa mbere ku myaka 17 akomeza kuba mu bigo by’imfubyi.

 

Mu 1999, yaje gufatwa na Police ku cyaha cyo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge mu bice bikikije umujyi bya Kibera, icyo gihe ngo yarafashwe ajyanwa kuri sitasiyo ya Police ya Nyayo, aho yaje kuva abifashijwemo n’umumansera wamufunguje amusubiza mu kigo cy’imfubyi.

Bidatinze, Bizimungu yaje kongera gutabwa muri yombi afungwa igihe cy’amezi umunani, nyuma aza gufata umwanzuro wo kwerekeza mu gace ka Shikusa, muri Kakamega, mu burengerazuba bwa Kenya, ahoy amaze amezi 18.

 

Mu mwaka wa 2003, yaje kwandika ku rutonde rw’impunzi rw’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi (UNHCR), ajyanwa mu nkambi ya Kakuma.

 

Bizimungu agira ati “Nagumye i Kakuma umwaka umwe, ni naho naje guhindukira umwizera w’Idini ya Islam, nigishijwe na sheikh Elmi waje no kunyohereza ku musigiti wa Eastleigh muri Nairobi kwiga gusoma no kwandika.”

 

Mu mwaka wa 2004, yaje gusubira “South B” (ahabaga wa mupadiri wamufashije akamuvuza), aza gusanga incuti ze nyinshi yari ahafite nazo zarahindutse Abislamu.

 

Muri “South B” ni naho yaje guhurira n’umu-sheikh (ubu uba mu Bwongereza) waje kumwinjiza muri Al-Shabaab. Mu mwaka wa 2009, uyu mu-sheikh yafashe Bizimungu amujyana muri Somalia, banyuze ku mupaka wa Liboi.

 

Bizimungu ati “Najyanwe Mogadishu, nyuma aza gushingwa abantu 50 no kujya ategura ibitero ku ngabo z’umuryango wa Afurika yunze ubumwe zirimo gucunga amahoro muri Somalia (AMISOM).”

 

Bizimana kandi avuga ko nyuma y’uko Al Shabaab itsinzwe AMISOM i Mogadishu bahise bajya mu wundi mujyi uherereye mu Majyepfo ya Somalia, mu gace kitwa Jilib, ari naho yakomeje gukorera kugeza mu cyumweru gishize ubwo yishyikirizaga Police ya Kenya.

 

Bizimungu avuga ko muri Al-Shabaab hari urubyiruko rwinshi rwo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Kenya ikaba ariyo iza ku isonga, igakurikirwa na Tanzania na Uganda.

 

Michael Tialal, umuyobozi wa Police yo mu gace ka Mandera yabwiye itangazamakuru ko amakuru Bizimungu yatanze batayemera yose, gusa ngo bagiye kuyasesengura mbere y’uko bayifashisha mu guta muri yombi abo bakoranaga.

 

UMUSEKE.RW

 

 


About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo