GLPOST

Umunyeshuri w’Umunyarwanda yiciwe mu Buhinde

Umunyeshuri w’Umunyarwanda wigaga mu Buhinde muri Kaminuza ya Karnataka yishwe n’abantu bataramenyakana.

 

Uyu munyeshuri wishwe mu cyumweru gishize yamenyekanye ku izina rya Elisephan.

 

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde Ernest Rwamucyo yemeje iby’iri yicwa.

 

Aganira na The New Times yagize ati “Dutewe agahinda n’uru rupfu. Ambasade iri gukorana n’abayobozi mu kumenya neza uwo munyeshuri no kumenya uburyo yishwemo”

 

Amb. Rwamucyo yongeyeho ko iperereza rikomeje.

 

Biravugwa ko yaba yakubiswe n’umunyeshuri biganaga amuhoye ivanguraruhu, nyuma akaba yaraje no kujugunya umurambo we mu mugezi uri hafi aho.

 

Umwe mu bahaye amakuru IGIHE, yavuze ko Elisephan yasohokanye na bagenzi be b’Abahinde kuri St Valentin, maze abo babanaga baramutegereza baraheba, baza kumusanga mu mugezi yapfuye.

Ifoto yagejejwe kuri IGIHE bivugwa ko ari iya Elisephan wiciwe mu Buhinde

Iyi nkuru turacyayikurikirana ku buryo burambuye.
Exit mobile version