UMUTEKANO WA GEN. SULTANI MAKENGA URACYACUNGIRWA I KAMPALA

Umuyobozi w’ utwe w’ indwanyi M23 zarwaniraga ku butaka bwa Congo Sultan Makenga, ubu umutekano we waba urimo gucungirwa i Kampala mu gihe bivugwa ko ingabo ze zigera ku 1000 zaba zaroherejwe ku mupaka wa RDC mu karere ka Kasese ariko umugambi wazo nturamenyekana.

Mu minsi ishize hibazwaga ko makenga yaba akibarizwa muri iki gihugu, ariko kuwa kabiri taliki ya 19 Ugushyingo 2013 umwe mu bakozi bakora muri serivisi ya enseignement utaratangajwe amazina, yavuze ko Makenga agicungiwe umutekano i Kampala.


Gen. Sultan Makenga

Ku itariki ya 7 Ugushyingo 2013, nibwo leta ya Amerika na loni bari batangaje ko Sultan Makenga yashyikirizwa Leta ya Congo agashyikirizwa inkiko agahanwa, ariko mu gihe imishyikirano itarasinywa Uganda ngo ntiyamurekura.

Umuvugizi w’ ingabo za Congo Col. Paddy Ankunda, yatangaje ko hari ingabo za M23 zari zahungiye muri Uganda none ubu zikaba zaroherejwe ku mupaka wa Congo mu karere ka Kasese.

Col. Ankunda yagize ati: ” imibare yashyizwe ahagaraga na Leta (RDC) ni abasirikare 1320 mu buryo bwo kwirindira umutekano zikaba ziri hafi ya Kasese ahitwa Kavera”.

Col. Paddy Ankunda

Ibi ariko Uganda irabinyomoza ivuga ko byibura abasirikare bose ba M23 bahungiye muri Uganda ubabaze ushobora gusanga batarenga 1000.

Batangaje ko abasirikare bari ku mupaka ko ari aba Uganda bashyizweyo ku buryo bwo kwirindira umutekano, mu gihe amasezerano hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa ataragera ku ntego yayo.

Ku italiki ya 11 Ugushyingo 2013, nibwo iyi mitwe yombi yananiwe gusinyana amasezerano y’ amahoro, nyuma Leya ya Congo igenda ishinza Ubugande kuba bwaba bubifitemo inyungu kurusha uko bwabunga.


Itangishatse Théoneste – imirsire.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo