Umva agace k’ijambo Perezida Kagame avuga ko akorana n’abajenocideri hanyuma urebe lisiti ya guverinoma ye n’abajenocideri bayirimo bamaze gusaba imbabazi!
Chris Kamo
Nyuma yaho Kagame n’ingoma ye badukanye indi gahunda “Ndi Umunyarwanda” itandukanya abanyarwanda aho kubahuza byatumye nibuka ijambo umukuru w’igihugu cyacu aherutse kuvugira imbere y’urubyiruko abasaba gusaba imbabazi mw’izina n’ababyeyi babo. Aribwo bamwe nka Bamporiki na Rucagu batangiye umugambi mubisha wo gushaka kumvisha ko Genocide yabaye mu Rwanda yaba yarakozwe n’abahutu bose.Nashatse kongera kumva iryo jambo rya Perizida Kagame yavuze mu kwa kalindwi 2013 ngo numve niba hari aho ryaba rihuriye niyi gahunda “Ndi Umunyarwanda”. Narisubiyemo nk’inshuro 4 ariko ahantu hanteye kwibaza byinshi ni kuva k’umunota wa 10:34 kugera k’umunota 12:50. Aya magambo yavuze nta kuntu atatera ubwoba umuntu w’umuhutu wese ubu uri mu Rwanda. Kubyakarusho ariko umuhutu wese uri muri guverinoma ye cyangwa se ufite umwanya ukomeye mu butegetse bwe. Mbere yuko mbabwira icyo ntekereza cyangwa nibaza kuri aya magambo akarishye ya Perezida Kagame, nagiraga ngo mu banze namwe mwiyumvire kano gace k’ijambo rye:Perezida Kagame avuga ko we kuba muri leta ye ndetse no mu gihugu hari aba genocideri n’abicanyi ngo ibi bigaragaza ko mu Rwanda hari ubwigenge muri politiki na democarasi (Political space, democracy and freedom).Maze kumva Perizida Kagame avuga ko muri leta ndetse no mu Rwanda hari aba genocidaires byanteye gutuma nifuza kureba no kumenya abagize guverinoma ye ndetse n’abantu yaba yarashyize mu myanya ikomeye y’igihugu. Ibibazo nibyinshi kuburyo umuntu aramutse avuze ko abahutu bamaze gusaba imbabazi bose ubu ari aba genocidaire ukurikije ibi Kagame yavuze. None ikibazo gikomeye kikaba kumenya abandi ba genocidaires baba batarasaba imbabazi kugirango uko bazajya basohoka basaba imbabazi tuzajye tumenya ko nabo bemeye ko ari aba genocidaires. Dore rero aba genocidaires bamaze gusaba imbabazi kumugaragaro Perezida Kagame we yishyiriye muri leta ayobora. Haramutse hari aho twibeshye wajya ahabanza kuri site yacu ukohereza message udukosora: