GLPOST

Umwe mu basomyi biyi nkuru yagize ati: “Umukunzi w’impyisis niwe irya mbere … nibintu byose Rujugiro yakoreye Kagame na FPR !!!”

Me Ndibwami yiyambuye ububasha yahawe na Rujugiro

Me Ndibwami Alain ukurikiranweho gukoresha inyandiko mpimbano, bivugwa ko zamuhaga uburenganzira bwo gukurikirana umutungo wa Rujugiro Ayabatwa Tribert, kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Ukuboza, mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, yabwiye ubucamanza ko yiyambuye ububasha bwose izo nyandiko zamuhaga.

Me Ndibwami Alain wagaragaje impapuro zamwemereraga kugira ububasha ku mitungo ya Rujugiro Ayabatwa Tribert uri mu buhungiro hanze y’igihugu, imbere y’umucamanza yatangaje ko ububasha yari yahawe abwiyambuye, ndetse ko n’uburenganzira bwose izo mpapuro zamuhaga nta gaciro bufite.

Ubushinjacyaha mu rubanza bwavuze ko inyandiko itanga uburenganzira ku mitungo yakozwe na Rujugiro ari mu birwa bya Maurice, akayoherereza Ndibwami Alain amuha uburenganzira bwo gusinya inyandiko zose zimureba. Ngo byagaragaye ko iyo nyandiko yakozwe ku wa 3 Kanama 2009 iriho umukono wa Rujugiro kandi yarashyizweho umukono na Noteri kuri iyo tariki.

Ubushinjacyaha buvuga ko inyandiko yakorewe mu mahanga, itanga uburenganzira bwo guhagararira umuntu kugira ngo igire agaciro, ikorerwa muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, hanyuma ikoherezwa muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, bikemezwa n’umukozi ubishinzwe.

Ubushinjacyaha bukavuga ko iyo nyandiko nubwo ibyo yaba ivuga byaba ari byo, idashobora gukoreshwa itanyuze mu nzira zemewe. Bityo impapuro ziriho umukono wa Rujugiro zitari kwemerwa mu gihe zitanyuze muri Ambasade y’u Rwanda iri aho zandikiwe.

Bunavuga kandi ko na kashe yateweho ndetse n’umukono byashyizweho bigaragaza ko ari ibya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ari ibihimbano, kuko bitanyuze mu nzira zizwi.

Ubushinjacyaha bwongeraho kandi ko n’umukozi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, bigaragara ko ariwe washyize umukono kuri izo nyandiko, yabihakanye ko atazizi ; bityo ubushinjacyaha bugakomeza gusaba ko Me Ndibwami akomeza gufungwa kuko bagikusanya ibindi bimenyetso. Bukavuga kandi ko yakoze icyaha kiremereye kuko yiganye ikirango cya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga – icyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka 5 kugeza kuri 7.

Ari Me Ndibwami Alain ndetse n’abamwunganira bose bavuga ko umucamanza atigeze agaragaza mu by’ukuri icyemezo cyo gufunga by’agateganyo Me Ndibwami aho cyavuye, bityo bagasaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, ngo dore ko yubatse kandi nta mpamvu zishobora gutuma atoroka, kuko n’ibimenyetso bavuga ko yasibanganya bidashoboka.

Bavuga ko Kashe iteye kuri izo mpapuro ari iya Minisiteri, ngo ntacyo yakora ngo ayihindure, ndetse n’umukozi wasinye inyandiko, atagira icyo ahindura. Ibyo kandi ngo kuba uwasinye inyandiko abihakana, ntaho bahera bavuga ko Me Ndibwami ari we wakoze izo nyandiko.

Abunganira Me Ndibwami bakomeje kugaragaza ko nta cyizere bafitiye ibimenyetso bitangwa n’ubushinjacyaha, kuko byasuzumiwe mu bugenzacyaha kandi bose bari mu rubanza. Bavuga ko bitahabwa agaciro kuko urukiko rutabisabye kandi na Polisi yabisesenguye ariyo yamufashe. Bakemeza ko uburyo afunzemo ndetse n’ubwo yafashwemo butemewe n’amategeko, akwiye kurekurwa agakurikiranwa ari hanze, nk’uko ingingo ya 107 y’igitabo cy’amategeko ahana iteganya ibigenderwaho.

Ubushinjacyaha bwasabye abunganira Me Ndibwami kugirira icyizere ubugenzacyaha ndetse n’ubushinjacyaha ku iperereza rikorwa, kuko nabo barimo gushaka ukuri, bagomba kugirira icyizere inzego za Leta.

Nubwo uru rubanza rwari rugamije kuburana ibirebana n’ifatwa n’ifunga kuri Me Ndibwami Alain wahawe igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30, rwasaga n’uruburanwa mu mizi. Icyumba cy’iburanisha cyari cyuzuye, harimo abashinjacyaha mu mwambaro wabo ndetse n’abandi bantu baje gukurikirana urwo rubanza, Me Ndibwami Alain na we yari mu mwambaro wagenewe imfungwa n’abagororwa.

Me Ndibwami Alain yunganirwa na Me Zitoni Pierre Claver, Me Mugeni Anitha, Me Ntwari Justin na Me Niyomugabo Christophe ; na ho ubushinjacyaha buhagarariwe na Ndibwami Rugambwa hamwe na Kayitare Jean Baptiste.

Urubanza ruzasomwa kuwa Mbere tariki ya 9 Ukuboza 2013, saa kumi z’igicamunsi.

anthere@igihe.rw

Exit mobile version