GLPOST

Umwe mu bayobozi ba Green Party yaburiwe irengero

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda riravuga ko riheruka kubona Munyeshyaka Jean Damascene tariki 27 Kamena 2016. Uyu yari Umunyamabanga Mpuzabikorwa w’iri shyaka nk’uko bitangazwa na Dr. Frank Habineza uyobora iri shyaka. 

Munyeshyaka hashize iminsi itanu batazi irengero rye

Uyu mugabo wabuze yari atuye mu mudugudu wa Rugarama ya II mu kagari ka Kayumba Umurenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, tariki ya 27 Kamena ngo nibwo ku biro by’iri shyaka bamuhaye inzandiko zo gutanga ku karere, ku mirenge n’utugari z’uko ishyaka rye ryateguye igikorwa cyo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Igikorwa cyari giteganyijwe kuri uyu wa 02 Nyakanga.

Frank Habineza uyobora iri shyaka rya “Democratic Green Party Rwanda” yabwiye Umuseke ko baheruka kumubona tariki 27 Kamena bamwohereje mu kazi mu karere ka Bugesera. Ko ubu bamaze kubibwira Polisi y’u Rwanda mu Bugesera bakaba bategereje igisubizo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare yabwiye Umuseke ko iperereza ryo gushakisha uyu mugabo rikomeje, bashakisha uwaba afitanye isano no kubura kwe n’impamvu yabyo. Yavuze ko naboneka bazabimenyesha.

Dr Habineza avuga ko kuva tariki 27 ahagana saa cyenda aribwo ngo uyu Munyeshyaka Jean Damascene yari mu mujyi wa Nyamata agahamagarwa n’umuntu atazi, nimero yamuhamagaye ngo akayisigira uwo bari kumwe, kuva yajya kumureba ngo ntiyongeye kugaragara n’iyo nimero ngo ntiriho.

Habineza akavuga ko bahangayikishijwe cyane n’ibura ry’uyu mukozi w’ishyaka ryabo kuko ngo uwari Vice President waryo André Kagwa Rwisereka yaburiwe irengero mu 2010 akaza kuboneka yishwe.

Munyeshyaka Jean Damascene abura, mbere gato ngo yari kumwe na mugenzi we Hategekimana Samuel, ubwo umuntu batazi yahamagaraga Munyeshayaka amusaba ko bahura, uyu yasabye Samuel ko yamuherekeza ariko ntibyashoboka ngo kuko yari afite akazi kenshi nk’uko bisobanurwa na Dr Habineza.

Munyeshyaka Jean Damascene, bivugwa ko yari afite abagore babiri ariko umwe atazwi na benshi, ngo yagiye kureba uyu muntu bagombaga guhurira ku kabari kari mu mujyi wa Nyamata, nyuma y’amasaha abiri Samuel Hategekimana amuhamagaye kuri telephone aramubura, no mu rugo baramubura bashakisha hose ntibamubona.

Uwo munsi hari kuwa gatanu tariki 27 Kamena bakomeza kumushakisha week end yose bigeze kuwa mbere bajya kuri Polisi nk’uko Dr Habineza yabibwiye Umuseke. Nyuma y’iminsi itanu abuze bakaba bategereje ko yaboneka.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

Exit mobile version