Urukiko rukuru mu Rwanda rwategetse ko umwunganizi wa Dr. Leon Mugesera, Me Jean Felix Rudakemwa, atanga ihazabu ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 nk’igihano cyo kwigumura ntaboneke mu rubanza inshuro zibarirwa muri ebyiri.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko kuba Me Rudakemwa yarasibye urubanza atabivuze ari agasuzuguro, bubishingiraho busaba yafatirwa ibihano .
Bimwe mu bisobanuro byatanzwe na Mugesera imbere y’urukiko ku wa Kabiri, bivugwa ko anabihuriyeho na n’umwunganizi we, bigaragaza ko impamvu zo kutaboneka mu rubanza ari ikibazo cy’umushahara atabona.
Dr Leon Mugesera yasobanuye ko bandikiye Ministeri y’ubutabera inshuro zigera kuri enye bayisaba guhabwa ibyo yabemerewe nk’inyunganizi y’ubutabera( Aide Juridique), nyamara ngo nta nshuro nimwe bigeze bahabwa igisubizo. Bityo yasobanuye ko umwunganizi we ahugiye mu gukurikirana uburyo ikibazo cye cyakemuka. […]