Undi mu Comanda wa Police i Rukara yari ahasize agatwe. Abaturage se baba batangiye kwerekana umujinya bafitiye iyi ngoma ya Perezida Kagame?

EXCLUSIVE: COMANDA WA POLICE YA RUKARA YARAYE ATEWE BARAMUSAHURA BANAHASIGA IMBUNDA NA GRENADE 2

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21rishyira kuwa 22 Ukuboza 2013, Komanda wa Polisi ya Rukara yaraye atewe n’abagizi ba nabi aho afite urugo I Kabuga.

Amakuru dufitiye gihamya avuga ko muri iki gicuku, mu rugo rwe ruherereye I Kabuga mu karere ka Kicukiro, Komanda wa Polisi station ya Rukara mu karere ka Kayonza yaraye atewe n’abagizi ba nabi.

Grenade

Mu kiganiro tumaze kugirana kuri telefoni n’uyu mukomanda utashatse kuvuga amazina ye ku mpamvu z’umutekano we, yavuze ko koko icyo gikorwa cyo guterwa cyaraye kibaye ubwo we yari mu kazi I Rukara. Abamuhaye aya makuru bavuga ko abamuteye bamusenyeye inzu baranamusahura inzu barayeza barangije basiga ibikoresho bya gisilikare birimo imbunda na grenade 2.

Mwiseneza Urbain Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali aremeza ko Komanda wa polisi ya Rukara yaraye atewe n’abajura

Mu kiganiro tumaze kugirana n’umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Urbain Mwiseneza, yavuze koko uyu komanda yaraye atewe. Arahakana ko nta bikoresho bya gisilikare byasigaye muri uru rugo.

Aremeza ko abateye muri uru rugo ari abajura kandi ko bakiri gukurikiranwa ngo batabwe muri yombi. Akaba yirinze gutangaza amazina ya Komanda wa Polisi ya Rukara kubera ko bitewe mu mategeko ya Police gutangaza amazina y’umuntu wagiriwe nabi mu gihe bikiri mu iperereza

Alphonse Munyankindi – imirasire.com

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo