12/12/2013
Ejo kuwa gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2013 ku isaha ya saa tatu za mugitondo nibwo urukiko rw’ikirenga ruzafata umwanzuro ku rubanza rwa politiki leta ya Kigali iregamo Madame Ingabire Victoire.
Ejo tariki ya 13 Ukuboza 2013 hateganyijwe isomwa ry’urubanza rwa politiki rw’umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi Madame Victoire Ingabire umuhoza ritavugarumwe n’ubutegetsi bwa Generali Pahuro Kagame. Uru rubanza rusasomerwa ku cyicaro cy’urukiko rw’ikirenga kuko arirwo rwaburanishije urubanza rw’iyi mpirimbanyikazi ya demokarasi mu Rwanda aho igitugu no guhonyora uburenganzira bw’umuturage,kumukenesha nta nkomyi… byahawe intebe kuburyo kugirango ukibemo witwa ko ufite amahoro bigusaba kuba inkomamashyi y’umwimerere.
Nubwo uru rubanza ruzasomwa ejo niba rutongeye gusubikwa nkuko byagenze mu kwezi gushize,rukaba kandi rwaraburanishijwe n’urukiko rwitwa ko arirwo rusumba izindi mu gihugu cy’uRwanda igitangaje cyane ni uko kugeza uyu munsi uru rukiko rwirinze gutangaza isaha nyayo iri somerwa rizaberaho kuburyo kuva kuwa mbere w’icyi cyumweru aho uru rukiko rusanzwe rumanika amatangazo yerekana igihe n’amasaha imanza zizasomerwa mugihe cy’icyumweru, urw’uyu mutegerugori wanze kuripfana nkuko benshi mu banyarwanda bahisemo kubikora rwo ntirwamanitswe ahabugenewe nkuko bikorwa ku zindi manza,kuburyo kuva icyi cyumweru cyatangira uko umuntu yajyaga mu bwanditsi bw’uru rukiko bwasubizaga ko ruzamanika gahunda ejo bityo bityo kugeza uyu munsi kuwa kane ubwo nabwo intumwa yazindukiyeyo igiye kubaza amasaha nyayo nabwo igasubizwa ko isaha bitaramenyekana ko ariko ari mu masaha ya mbere ya saa sita!
Ibi birerekana ko haba hari amabwiriza aba yatanzwe yo kutamenyesha abantu isaha iri somerwa rizaberaho ku mpamvu ziba zizwi gusa na nyir’ugutanga amabwiriza ariko zigamije ko abanyarwanda batamenya amakuru nyayo bityo ngo baze kumva ibiri buve mu cyemezo cy’uru rukiko.
Gusa nyuma yo kubona ko urukiko rusa nurushaka kugira ubwiru isomwa ry’uru rubanza rw’amateka byabaye ngombwa ko hitabazwa abanyamategeko bunganira Ingabire Victoire maze bagezeyo babwirwa ko ngo ruzasomwa saa tatu(9h00) za mugitondo.
Tubibutse ko mu rubanza rwa mbere mu rukiko rukuru iyi mpirimbanyi ya demokarasi
yari yahawe igihano cyamaherere cyo gufungwa imyaka umunani.
Nubwo iyi mpirimbanyi izira impamvu za politiki biragoye cyane gutekereza ko urukiko rw’ikirenga rwakwitandukanya n’amabwiriza byanga bikunda rugomba guhabwa n’agatsiko k’abanyagitugu kayoboye uRwanda buhumyi nkuko n’ubundi gasanzwe karagize urwego rw’ubutabera igikoresho cyako mu kwigizayo uwo ariwe wese ugerageza kuvuga icyo atekereza ku buryo bugayitse abanyarwanda boyobowemo aho nta kitwa uburenganzira bwabo cyubahirizwa. Gusa nanone reka tubitege amaso ku munsi wejo hari igihe leta ya Pahuro yakwikubita agashyi mu buryo butunguranye ikerekana ko imaze kubona ko ntabuhungiro ifite bwo kubuza abanyarwanda uburenganzira bwabo bwo kuvuga icyo batekereza ku miyoborere y’igihugu cyabo cyane cyane ko itara rya demokarasi ryarangije kwaka kuburyo kujandajanda ngo uragerageza kurizimya byo bitagishobotse!
Turasaba ubishoboye wese ejo kuzaza kwiyumvira imbonankubone isomwa ry’uru rubanza.
Boniface Twagirimana