Urukiko rukuru rwa Gisirikare mu Rwanda rwaburanishije babiri muri batatu bari basigaye kuburanishwa ku byaha by’iterabwoba bakurikiranweho, bakaba ari bamwe muri 16 bagejejwe imbere y’inkiko harimo na Lt Mutabazi wahoze ari mu ganbo zirinda umukuru w’igihugu.
Kuri uyu wa kane tariki 17 Nyakanga 2014, uru rukiko rwaburanishije Dative Murekeyisoni ushinjwa kuba yari umucungamutungo wa RNC, na Balthazar Imaniriho ushinjwa kujya mu myitozo ya gisirikare muri FDLR, ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho, kurema umutwe w’abagizi ba nabi no gucura umugambi wo gukora ibikorwa by’iterabwoba.
Murekeyisoni yunze mu ry’abandi bose bagiye banyura imbere y’uru rukiko ahakana ibirego byose ashinjwa, abwira urukiko ko atigeze ahabwa izo nshingano kandi ko atigeze aba muri iryoshyaka kuko konti yafunguje ku izina rye muri BK (BAnki ya Kigali )- Ishami rya Musanze kandi igenewe kubikwaho imisanzu y’ababa muri RNC, yabiganishije kuri Cyprien Nibishaka bari basanzwe baziranye baba no mu itsinda gatolika rimwe mu Cyahose ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR)
Yavuze ko Nibishaka yamwemeje uburyo iyi konti yari gucaho amafaranga y’inkunga bari guhabwa na Leta kugira ngo bakore umushinga wo kwiteza imbere. Urukiko rwagize amatsiko yo kumenya impamvu hitabajwe Murekeyisoni, nyiri ubwite asobanura ko yari yamaze kubwirwa ko inkunga zagombagwa gutangwa mu bari n’abategarugori, bikaba ari byo byatumye ari we wifashishijwe kuko nta ngwate yagombaga gutanga nk’uko yari yabibwiwe.
Nibishaka we yemera ko mu rwego rwo kwiteza imbere bafunguje iyi konti mu izina rya Murekeyisoni, bafatanije na Jean de Dieu Nizigiye wakoraga ubucuruzi i Musanze, akaba ari na we wabaye umwishingizi kuko.
Hibajijwe impamvu Niyizurugero na we ukurikiranweho ibi byaha n’ndetse ngo akaba ari na we wari asobanukiwe cyane ibya RNC, Murekeyisoni avuga ko Nibishaka yari yamwijeje ko azakoresha iyi konti kugira ngo igararare ko idasinziriye cyane ko we ngo nta mafaranga yari afite yo kuyikoresha “mouvement”.
Murekeyisoni yakomeje avuga ko ubwo Nibishaka yamubwiraga ko we na mugenzi we Nizigiyeyo bari muri RNC byamuteye ubwoba agahita yandikira BK ibaruwa ikuzaho Nizigiyeyo nk’umwishingizi kuri konti ye.
Urukiko ruvuga ko nta baruwa igaragara muri BK-Musanze ivuga ko Murekeyisoni yasabye gukuza Nizigiyeyo kuri konti nubwo muri BK bagaragaza ko Nizigiyeyo atakiri umwishingizi we.
Balthazar Imaniriho yavuze ko yamenye RNC agiye kuyikoraho ubucukumbuzi
Balthazar Imaniriho na we wigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yahakanye ibyaha aregwa ariko ubwo yahatwaga ibibazo yaje kwemeza ko yagiye i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye guhura n’umuntu atazi kandi akaba yaravuyeyo atamumenye.
Imaniriho ashinjwa kuba muri RNC na FDLR. Kuri we yamenye RNC ayikomoye kuri Cyprien Nibishaka ari na we wamuhaye ikarita y’ubunyamuryango. Avuga ko nk’umunyabwenge kuba yarasabwe n’inshuti ye magara afata nk’umuvandimwe, kumenya byinshi ku ishyaka ry’abanyarwanda nta kibi yabibonagamo cyane ko yari yiyemeje kurikoraho ubucukumbuzi akaba ari n’urwo rwego yayimenyemo.
Ubushinjacyaha buvuga inyandikomvugo ya Imaniriho mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha yemeye ko hari uwamuhamagaye kuri telephone ari i Goma amusaba guhura na we, amubaza niba hari abacikishije amashuli ngo babajyane muri Congo kwiga ubuganga.
Imaniriho yemeye ko hari uwamuhamagaye kuri nimero itazwi, amubaza niba abo banyeshuri baboneka, na we yemeza ko bashobora kuboneka, aha yasobanuriye urukiko ko uyu muntu atigeze amubaza niba we yababona ku giti cye.
Imaniriho yahakanye yivuye inyuma inyandiko mvugo ubwa yakomezaga guhatwa ibibazo bijyanye n’ibyanditswemo. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta mpamvu n’imwe imwemerera guhakana inyandikomvugo zemewe n’itegeko mu gihe ntacyo agaragaza kizivuguruza.
Yakomeje kubazwa impamvu azihakana avuga ko byamenywa n’Imana kuko ari yo imenya ibiri hagati y’abantu babiri, kuko yamaze igihe kinini akorerwa iyicarubozo. Lt Faustin Nzakamwita uhagarariye ubushinjacyaha, yavuze ko Imaniriho agaragariza ikinyabupfura kige urukiko kuko ngo atagaragaza uburyo iyicarubozo rikorwa. Nyuma yo kuburanisha Imaniriho wahamyaga ko nta ruhare na rumwe yigeze agira mu byaha ashinjwa, habayeho ikiruhuko mu gihe hagitegerejwe kuburanisha Simon Pierre Mahirwe.
Iburanishwa rye ryakomwe mu nkokora n’uko abagombaga kumwunganira mu by’amategeko batubahirije iminota 30 y’ikiruhuko yari iteganyijwe bigatuma urubanza rusubikwa rukimurirwa kuri uyu wa Gatanu tariki 18 saa tatu za mugitondo.
ntawiclaude@igihe.com | |