URUBANZA RW’UMUNYAPOLITIKI V.INGABIRE U. RUGERETSEHO GUKATIRWA IMYAKA 15 NI KIMWE MU BIMENYETSO BYEREKANA KO KAGAME ANANIWE

Imyaka 20 irashize u Rwanda ruhuye n’amarorerwa y’indengakamere, jenoside yo mu w’1994 yakorewe Abatutsi . Kuva Perezida Pawulo KAGAME yagera kubutegetsi yakoresheje amayeri menshi avanze n’ubugome kugira ngo yikubire ubutegetsi n’ibyiza by’igihugu. Iyi jenoside, P.KAGAME yayigize iturufu n’igikangisho hamwe n’urwitwazo kugirango yimikaze igitugu cye hamwe n’ubwicanyi haba mu gihugu imbere cyangwa mu mahanga. Mu ruhame rw’amahanga yamaze igihe yambaye uruhu rw’intama ariko ubu bose baramuvumbuye, bazi neza ko yashegeshe abatavugarumwe na we, akaba yarabujije amajyo abanyamakuru ndetse abandi akabica. Isi yose imaze kumenya ko Pawulo KAGAME ari umunyagitugu w’inkoramaraso.

 

Pawulo KAGAME ahora ashyira mu munyururu abanyapolitiki ndetse ntazuyaza no kubica; abantu baribuka urw’agashinyaguro yishe Andreya Kagwa Rwisereka wari visi-perezida wa Democratic and Green Party (Ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije), KAGAME akoresheje abishi be yamuciye umutwe muri Nyakanga 2010 i Butare. Abantu baribuka uburyo P.KAGAME yohereje abasirikare be bakajya kwica uwari Umwanditsi mukuru wungirije w’ikinyamakuru “UMUVUGIZI” Jean-Léonard RUGAMBAGE, bamurashe urufaya ku itariki ya 24/06/2010, imbere y’irembo rye atashye. Ibyo ntibyahagije P.KAGAME kuko muri uwo mwaka yanafunze abanyamakuru Agnès UWIMANA na Saidati MUKAKIBIBI. Mu munyururu we kandi P.KAGAME aracyaboheyemo abanyapolitiki Déo MUSHAYIDI, Maître Bernard NTAGANDA, Dr Théoneste NIYITEGEKA n’abandi b’inzirakarengane.

 

Inyota y’ubugome, kurenganya no kwica P.KAGAME ahorana nta ho bitandukaniye n’ibya ba Jenerali Pervez Musharraf wo muri Pakisitani wishe Madamu Bénazir Bhutto amuziza gusa ko yanengaga politiki itari inogeye abaturage. Yamwicishije amasasu mu ruhame mu mugi wa Islamabad mu w’2007 mu gihe cyo kwiyamamariza amatora aho yabonaga ko ashobora kuyamutsindamo. Kimwe na Musharraf, P.KAGAME arahonyora abanenze politiki mbi n’igitugu cye, agatinya ko bamutsinda mu matora aramutse akozwe mu mucyo, abandi akabafunga ndetse agatinyuka agakatira imyaka 15 y’igifungo nk’uko aherutse kubikorera Madamu Victoire INGABIRE Umuhoza. Ibi bibi byose P.KAGAME abikora agira ngo abone uko akomeza kwikubira ubutegetsi no gukumira abandi banyapolitiki. P.KAGAME nta ho kandi ataniye na perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un uherutse kwica se wabo kubera igitugu no kubura umutima wa muntu.

 

Abazi neza imitekerereze, amayeri n’imikorere ya P.KAGAME ntibatungurwa cyane no kubona ko akomeje gupyinagaza, gutoteza, kuvusha amaraso no kwica urubozo. Abazi ubugome bwe no kudashyira mu gaciro, ntibatungurwa no kubona atarigeze atega amatwi inama nziza yagiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Kanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (LONU), nk’uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika SMARTHA na bagenzi be bahagarariye ibihugu 7 by’ibihangange nk’Ubwongereza, Ubufaransa, Australiya n’ibindi. Ahubwo P. KAGAME yikomereje politiki ya sekibi, guheza inguni, gutsikamira, kurenganya no guhonyora abo batavuga rumwe, maze ejobundi aha amabwiriza Businge Johnston minisitiri we w’ubutabera (bwahe bwo kajya) ngo abwire abacamanza bahe Madame V. INGABIRE igifungo cy’imyaka 15.

 

Uyu munyagitungu w’inkoramaraso P.KAGAME utigera asubiza inkota mu rwubati, nibatareba neza, azaha uburozi abo afite mu buroko barimo na Madamu V.INGABIRE uharanira ko buri munyarwanda wese yagira uburenganzira akaba kandi ari umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda. Mwibuke ukuntu P.KAGAME yaroze Pasiteri BIZIMUNGU kugeza ubu akaba yarabaye igisezegeri kimwe nabagenzibe nka Alex KANYARENGWE, Col. S. NDUGUTE n’abandi tutarondora yagiye yicisha uburozi . Utishwe arashwe, ahabwa amarozi mu cyayenge; iyo adapfuye aba igisengegeri. Ni nde utazi uko Pasiteri BIZIMUNGU amerewe nyuma yo kuba yarafunzwe imyaka n’imyaka azira gushinga ishyaka UBUYANJA; ubu, ari we, ari na Karoli NTAKIRUTINKA ntawemerewe kuba yasohoka mu gihugu ngo ajye kwivuriza mu mahanga!

 

Gasasira,Sweden

Source: Umuvugizi

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo