GLPOST

URUKIKO RWISUMBUYE RWA NYARUGENGE RWATEYE UTWATSI IBIREGWA ME NDIBWAMI W’UNGANIRA RUJUGIRO AYABATWA

Kuwa mbere taliki ya 9 Ukuboza 2013, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemereye Me Ndibwami kurekurwa by’ agatenganyo akazongera kuburana ubwo urubanza ruzaba rutangiye kuburanishwa mu mizi. Iki cyemezo kikaba cyarahise gisaba ko Me Ndibwami afungurwa.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 09 Ukuboza 2013, nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rukorera i Nyamirambo, nyuma yo gusesengura ibyo Me Ndibwami Alain aregwa n’ ubushinjacyaha ndetse n’ imyiregurire ye, rwategetse ko Me Ndibwami afungurwa by’ agateganyo, kuko nta mpamvu zatuma akomeza gufungwa ndetse n’ ubushinjacyaha bukaba bwarabuze ibimenyetso byuzuye kuko bwavuze ko bugishakisha ibindi.



Me Ndibwami Alain

 

Iri fungurwa ry’ agateganyo rije ubwo Me Ndibwami Alain yafungwaga by’ agateganyo mu gihe cy’ iminsi 30, bitegetswe n’ urukiko rw’ ibanze rwa Nyarugenge, rwavugaga ko akekwaho ibyaha bikomeye birimo gukoresha inyandiko mpimbano, kwigana imikono y’ abandi no gukoresha ibirango bya Leta mu buryo butemewe n’ amategeko.

 

Me Ndibwami Alain, umwunganizi wa Rujugiro Tribert Ayabatwa waregwaga n’ Ubushinjacyaha gukoresha inyandiko mpimbano, yari yagaragarije ubuyobozi bw’ Akarere ka Nyarugenge ko izo nyandiko zimuha uburenganzira bwo gukurikirana umutungo w’ uwo yunganira. Ubu Me Ndibwami wari ufungiye muri Gereza Nkuru ya Kigali izwi ku izina rya 1930, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko afungurwa by’ agateganyo.

 

Me Ndibwami yajuririye icyemezo cy’ urukiko rw’ ibanze rwa Nyarugenge, ku wa 5 Ukuboza 2013 aburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aho iburana ry’ igifungo cy’ agateganyo cyahindutse iburanisha mu mizi, bigera n’ aho Me Ndibwami yiyambura ububasha yahabwaga n’ izo nyandiko aregwa. Urukiko ntirwigeze rutangaza ko Me Ndibwami azajya yitaba ubushinjacyaha.

 

Me Ndibwami Alain yari akurikiranyweho icyaha cyo kwigana umukono no Kuba inyandiko yohereje mu Birwa bya Ile Maurices itarasinyweho na Ambasade y’ u Rwanda muri icyo gihugu, akaba yari yarafashwe bitunguranye kuko ngo abapolisi bamufashe ntibigeze babanza kumwibwira.

 

 

Alphonse Munyankindi – Imirasire.com

 

Exit mobile version