USA: Munyenyezi yajuririye igifungo cy’imyaka 10 aheruka gukatirwa

 

Munyenyezi yakatiwe gufungwa imyaka 10 ari muri gereza, nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’uko yagiye abeshye ko atagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Umwunganizi wa Munyenyezi yatangaje tariki ya 14 Gicurasi uyu mwaka ko ibimenyetso byazanwe mu Rukiko bishinja Munyenyezi bitari bihagije ku buryo yakatirwa iyi myaka.

 

Yavuze ko hagaragaye bimwe mu bimenyetso ko hari igitutu cya Leta y’u Rwanda ku rukiko kugira ngo bimwe mu byaha bimuhame ku cyaha cya Jenoside. Ubujurire bwa Munyenyezi busaba ko hari ibimenyetso bimwe byatanzwe bitagombaga kwemerwa mu Rukiko ngo bihabwe agaciro.

 

Uyu mwunganizi kandi akomeza avuga ko igihano cyahawe Munyenyezi gikarishye cyane, aha akaba ariho avuga ko ngo igihano yahawe cyagombaga gufatwa habanje kurebwa niba koko uyu mugore yarabaga muri MRND, ishyaka ryari ku butegetsi ryateguye rikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi,.

 

Ikinyamakuru cyitwa WMUR cyo muri Amerika cyatangaje ko igitangaje ari uko igihano kiri hejuru cyahawe Munyenyezi cyo gihita gihamya ko yishoye muri Jenoside. bamwe mu batangabuhamya bemeje ko biboneye Munyenyezi kuri bariyeri yari i Butare hafi ya hoteli y’umuryango w’umugabo we yambaye imyenda y’ishyaka rya MRND, agenzura indangamuntu akajonjoramo Abatutsi ngo bicwe.

 

Umugabo wa Munyenyezi Arsene Shalom Ntahobali na nyirabukwe bahanishijwe na ICTR igihano cyo gufungwa burundu muri Kamena 2011, bombi bari mu rwego rwo rw’agatsiko kateguye kakanakora jenoside.

 

Source: igihe.com

 

About Chris Kamo

Great Lakes Post is a news aggregation website run by Chris Kamo and the site consists of links to stories for from all over the world about life and current events .

View all posts by Chris Kamo